Umuco

Iburasirazuba:Abaturage barashinja inzego z’ibanze kudatanga serivisi inoze

Abaturage bo mu bice bitandukanye byo mu Ntara y’Iburasirazuba barashinja Inzego zibanze kudakemura ibibazo byabo, ahubwo bakirirwa babasiragiza ibyo basaba ko byahinduka.

Ni mu gihe ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba bwo buvuga ko bwafashe umunsi wo ku wa gatatu buwuharira gukemura ibibazo by’abaturage, bukavuga ko bizafasha mu gukomeza kwimakaza imiyoborere myiza.

Ibibazo byiganjemo amakimbikirane ku ubutaka no mu ngo, iby’ingurane ku byangijwe ndetse n’iby’mibereho myiza y’abaturage muri rusange, ni byo bamwe mu baturage bo mu Ntara y’Iburasirazuba bavuga ko bibugarije ngo bikarushaho kubabera ingume iyo babigejeje ku nzego z’ibanze ntizibikemure ahubwo zigakomeza kubasiragiza.

Bati“ umuyobozi uramusanga ngo agucyemurire ikibazo, aho kugira ngo akumve ahubwo agakomeza kugusiragiza agutuma ibyangombwa, wanabizana bigateshwa agaciro, ikindi bacyemura ikibazo cyawe kuko hari icyo wamupfumbatije, ni yo ba mudugudu bakohereje ku murenge uragenda umuyobozi w’umurenge akakureba nk’icyimbwa ihaze ukahirirwa ugataha nta kintu bakumariye”.

Ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba buravuga ko bwashyizeho umunsi wo ku wa 3 buwuharira gukemura ibibazo byananiranye mu nzego z’ibanze. Nkuko bitangazwa na C G Emmanuel Gasana Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba.

Ati“ nkuko twanabisabwe nk’uburyo bwiza bwo gucyemura ibibazo no kwegera abaturage, twahisemo umunsi wo ku wa 3 kugira ngo tujye tubasha kugera kuri b’abandi batabashije gucyemurirwa ibibazo”.

Ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba kandi buravuga ko kuva bwashyiraho umunsi wo gukemura ibibazo by’ababaturage byananiranye mu nzego z’ibanze, bumaze gukemura ibirenga 100.

 

Eric Habimana

To Top