Ubukungu

Iburasirazuba:Abaturage babangamiwe n’abajura biba insinga z’amashanyarazi

Abaturage bo mu Ntara y’Iburasirazuba baravuga ko bafite ikibazo cyo kwibwa insinga z’amashanyarazi nyamara ntibamenye aho zirengera.

Abo baturage bavuga ko akenshi ubwo bujura buba nijoro, kuko babyuka bagasanga insinga zivana umuriro w’amashanyarazi ku ipoto ziwubagezaho zakaswe, na bo ubwabo byabashobeye batazi ababikora.

Bati “umuntu arabyuka mu gitondo ugasanga insinga ntazigihari, birashoboka ko bazimanura nijoro akaba ari bwo bazitwara, twabigejeje ku bayobozi ariko nta kintu barabikoraho, twasabaga ko mwadukorera ubuvugizi kuko baratwangiriza”.

Muhibasiwe cyane muri iyo Ntara y’Iburasirazuba mu kwibwa insinga z’amashanyarazi, harimo Akarere ka Ngoma mu mirenge itandukanye irimo n’uwa Gashanda, dore ko haherutse kwibwa insinga z’amashanyarazi bazikata ku ma poto ashinze imbere y’umurenge, aho ayo mapoto ari na yo afatirwaho umuriro ujyanwa ku mazu y’abaturage, nyamara kugeza magingo aya nta makuru agaragaza abo  babikora.

CP John Bosco Kabera Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda avuga ko abamaze iminsi baziba bari gushakishwa, kandi buri wese asabwa kutagira uwahishira.

Polisi y’Igihugu ivuga ko hari gushakishwa abihishe inyuma y’ubujura bw’insinga z’amashanyarazi, inasaba buri wese gutanga amakuru bikimara kuba.

Eric Habimana

 

 

 

To Top