Ibidukikije

Ibidukikije bitatse u Rwanda inzira yo kuyungurura umwuka duhumeka

Uwambaye ikirezi ntashobora kumenya ko cyera, uwo ni mugani nyarwanda, aho baba bashaka kuvuga ko mu gihe uba ufite ibyiza ntabwo ufata umwanya ngo ubitekerezeho, ayo mashusho mubona ni mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, aho ibidukikije bitatse u Rwanda ushatse wazenguruka Umujyi ukihera ijisho.

Abagenda nabo nta mpugenge baba bafite kubera ko umwuka bahumeka uba uyunguruye neza.

Abanyamahanga batari bake, iyo babona amashusho y’ubwiza butatse u Rwanda, babonye uko bahagera babonye ubushobozi ngira ngo ntawatinda kuhagera ariko usanga umuturage adashobora gufata umwanya ngo yitegereze ngo abone ibyiza bitatse u Rwanda. Ibyo bituma umwuka abaturage bahumeka no kuyungurura umwuka dusohora bishobora kugera mu kirere nta ngaruka ku kiremwamuntu.

Ibyiza bitatse u Rwanda duhereye mu Mujyi wa Kigali

Ibiti usanga byiganjemo imikindo, ibyatsi biteye amabengeza, indabyo, imihanda, ahashyizwe abanyamaguru, ahagendwa n’ibinyabiziga bito harimo amagare ya siporo, abafite ubumuga aho bagomba kugenda nta muvundo bakagenda ntakwikanga ko bahura n’imidoka nini.

Abashinzwe kubungabunga ibidukikije bafatikanye n’abaturage bamaze kugera kuri byinshi.

Iyo ugereranyije ubuzima bw’indi mijyi muri Afurika ni ho ushobora gusanga ko uwambaye ikirezi atamenya ko cyera, Ibidukikije bitatse u Rwanda ubashije gutangira gutambagira mu Mujyi wa Kigali honyine, ukabona za station d’essence, ahagenewe ubukerarugendo hafi y’icyanya cyahariwe inganda I Masoro, Station ya mbere mu Rwanda iherereye Zindiro mu Murenge wa Kimironko na Bumbogo n’ibindi, ni bwo wasanga ko mu Rwanda ikibazo cyo kubungabunga ibidukikije bigeze ku ntera ishimishije.

Ushobora gusanga ko uwambaye ikirezi atamenya ko cyera.

Tuzakomeza gutara no kubagezaho ibyiza bitatse u Rwanda duhereye mu Mujyi wa Kigali tuzenguruke u turere tugize igihugu cyacu, kuko itangazamakuru ni ijisho rya rubanda. Kubungabunga ibidukikije ni ingenzi mu buzima kuko bituma indwara ziterwa n’umwuka mubi utayunguruye neza ushobora guteza ibindi bibazo. Twese hamwe duhagurukire kugaragaza ibyo abashinzwe kubungabunga ibidukikije bafatikanye n’abaturage bamaze kugeraho bityo duhorane ubuzima buzira umuze.

Ibiti usanga byiganjemo imikindo, ibyatsi biteye amabengeza, indabyo n’imihanda.






To Top