Amakuru

Hashize imyaka ibiri irenga abanyamuryango ba Koperative Ubumwe Kinyinya basinzirijwe n’icyizere

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Amakoperative mu Rwanda (RCA) cyatanze icyizere cyo kurenganura abanyamuryango ba Koperative Ubumwe Kinyinya, ubwo cyasabaga inzego zinyuranye ari zo Minaloc, Minicom RIB, ubufatanye bwo kurenganura.

Ubwo busabe bwakozwe n’icyo kigo hashize imyaka 2, ariko icyo cyizere cyo gutanga ubutabera ahubwo cyatumye abanyamuryango b’iyo koperative basinzira, kubera icyizere bagiriye icyo kigo (RCA) ndetse n’izo nzego zari zitabajwe.

Nkuko bigaragazwa n’ubucukumbuzi bwakozwe n’ikinyamakuru www.millecollinesinfos.com bukubiye muri raporo yakozwe n’icyo muri Gicurasi 2021, ubwo bucukumbuzi butadusaba gushyira ahagaragara abarenganye kubera umutekano wabo n’ibyabo, bugaragaza ko rwose Nyakubahwa Paul  Kagame agifite umukoro wo guhashya abahemu aho kubanjenjekera.

Usengimana Emmanuel ushinzwe itermbere rya Koperative n’amafaranga.

Ubwo twaganiranaga bamwe mu banyamuryango twababajije niba haba hari icyo bamariwe nyuma yuko babonye raporo y’ubugenzuzi bwasabaga ko basubizwa ibyabo, badushubije muri aya magambo ‘‘Tumaranye imyaka 2 icyizere cyo gusubizwa umutungo wacu uko ungana, ariko tumaze kubona ko habayeho ikibazo gikomeye kuko ntibyumvikana ukuntu abahombeje koperative yacu bahari ariko ntibakurikiranwe, kandi twarijejwe ko tugomba kurenganurwa.

Tubabajije ingamba bafite nyuma yo kurambirwa ariko bahomba ndetse batanazi niba bazasubizwa amafaranga yabo ndetse n’indishyi zijyanye na byo, badusubiza muri aya magambo ‘‘Nibiba ngombwa tuzasubira  mu kigo RCA tubaze ubuyobozi umwanzuro cyatanze wo kuturenganura impamvu utashyizwe mu bikorwa”.

 

Basanda Oswald – Ntarugera François

To Top