Amakuru

Kwimana uburenganzira ni uguhutaza amategeko abutanga

“Bamwe mu banyamuryango  ba Koperative  Ubumwe Kinyinya

           bongeye gutakambira ubuyobozi bwa RCA’’

Inkuru  yageze  ku kinyamakuru Millecollinesinfos.com iravuga ko  itsinda rya bamwe mu banyamuryango ba Koperative Ubumwe Kinyinya, bikoze bakajya gutakambira ubuyobozi bwa Koperative Ubumwe Kinyinya babusaba kurenganurwa  bagasubizwa umutungo  wabo, bitaba ibyo bagasubizwa imigabane yabo ariko hanongeweho inyungu y’imyaka 11 amafaranga yabo  batakoresha ibindi byababyarira inyungu.

Ibi binagaragarira mu ibaruwa bandikiye  ubuyobozi bw’ikigo cya Leta gishinzwe amakoperative mu Rwanda ubu kiyobowe na Madame MUGWANEZA Pacifique, ariko iryo tsinda rikaba ryaranabonanye na NYIRANDAGIRWA Francine wari uhagarariye umuyobozi mukuru babwiwe ko yarafite izindi nshingano zihutirwa.

Ubwo  bahuraga nawe ku wa 29 Werurwe mu gitondo, bagahurira aho RCA ifite ishami mu Mujyi wa Kigali, bagarutse  ku kibazo gisanzwe  kizwi n’icyo kigo nkuko bigaragarira mu cyegeranyo( Raporo) cyakozwe n’icyo kigo muri Gicurasi 2021, aho ubuyobozi bwasabaga ko abanyamuryango bakorerwa ubuvugizi bakarenganurwa bagasubizwa ibyabo, kandi ababigizemo uruhare bose bagakurikiranwa n’amategeko agenga imikoreshereze mibi y’umutungo wa koperative Kinyinya.

Iryo tsinda ryanadutangarije ko ku wa 31 Werurwe baje kubonana na Madame  MUGWANEZA Pacifique mu gitondo nabwo  basubira mu kahise cy’iyo Koperative Ubumwe Kinyinya, ndetse  bananzura ko ubwo buyobozi bugiye kongera kubyutsa icyo kibazo kigaragaramo akarengane gakabije, kandi bakanakoresha inama rusange igizwe n’inzego zinyuranye  n’ubundi bifashishije kugira ngo zikurikirane abo banyabyaha, nkuko babigaragaje muri raporo y’igenzura bakoreye abo bayobozi bayoboraga iyo Koperative Ubumwe Kinyinya ikiyoborwa  nabo, kuko nta nteko rusange yigeze ihuza abanyamuryango n’inzego zibayoborera kugira bahabwe icyizere cyangwa bacyamburwe.

Mu magambo yavugiwe aho; Madame MUGWANEZA Pacifique ngo yatangajwe ni uko ibyo basabye abafite inshingano zo gukurikirana ibyaha byose, bigaragaje uburiganya mu micungire idahwitse y’amakorative mu Rwanda  bitubahirijwe!

Uwo muyobozi ngo yashoje inama asezeranije iryo tsinda ko agiye kubafasha agakurikirana icyo kibazo, byaba na ngombwa bagashakirwa uzabunganira mu mategeko mu gihe bigaragaye ko ari ngombwa.

Ikinyamakuru cyabajije abagize iryo tsinda  bazasaba umunsi inama rusange yateranye; basubiza ikinyamakuru  bagira bati “N’ubundi nta gishya tuzasaba uretse kwibutsa inzego zinyuranye ko twitabiriye gahunda ya Leta yo gushyira hamwe mu iterambere ryabo, batagamije  ko imbaraga zabo zijya mu mifuka y’inzego zibayoborera, nkuko byagaragaye muri Koperative Ubumwe Kinyinya yabo guhera bayishinga kugeza ku ndunduro, ubwo  umutungo wabo bumva ko watejwe cyamunara,  ababikoze bakaba bigaragambya banabakina ku mubyimba’’.

Bashoje bavuga ko uko kubatinza no kubasiragiza batahwema badashubije, niba haba hari itegeko rirengera uburiganya mu Rwanda.”

 

NTARUGERA Francois na BASANDA Oswald

 

To Top