Uburezi

Hari abanyeshuri n’abarezi bifuje ko umwanzuro wo kwirukana umunyeshuri wakoze amakosa burundu wasubirwamo

Bamwe mu Barezi n’abanyeshuri basanga kuba umunyeshuri wagaragayeho imyitwarire mibi kumwirukana burundu atariwo mwanzuro bakavuga ko hakwiye kurebwa ikindi yahanishwa kuko byakongera umubare w’abana bata ishuri.ibi babivuga mu gihe Minisiteri y’uburezi iherutse gutangaza amabwiriza arimo avuga ko umunyeshuri witwaye nabi bishoboka ko yakwirukanwa burundu,Minisiteri y’uburezi ivuga ko ikigamijwe Atari ukwirukana umunyeshuri ko ahubwo ari ukumuha uburezi n’uburere agombwa.

Ku itariki 15 kamena umwarimukazi  wo mu ishuri ribanza ry’umucyo mu karere ka Rutsiro  yakubiswe n’umunyeshuri ubwo yaratwite,na none ku itariki 15.05 abanyeshuri bo mu ishuri rya APARUDE mu karere ka ruhango bagaragaye mu mashusho babyinira mu kabari bakora ibikorwa by’urukozasoni.iyi myitwarire mibi n’indi tutababwiye abantu benshi bakunze kuyinenga bavuga ko ireme ry’uburezi ryatakaye.Gusa bamwe mu barezi bo mu rwunge rw’amashuri rwa Rwantero  bavuga ko bidakwiye ko imyitwarire iyo ariyo yose umunyeshuri atakirukanwe burundu.

Bati “nibyiza ko niba umwana akosheje ahanwa,ariko nibyiza kumuhana nk’umubyeyi kuko niba umwana murugo akosheje ntago mumuca,ahubwo muramuganiriza,none se niba umwana akosheje mukamwirukana ku ishuri mubyukuri ubwo uba ukosoye iki ?,abashyizeho ririya tegeko rero bakwiye gushaka uko bongera bakabisubiramo kuko kwirukana umwana kwishuri Burundu ntago ari igihano,ahubwo umwana uba umugize igicibwa mubandi”.

Minisiteri y’uburezi ivuga ko aya mabwiriza atagamije gutuma hirukanwa umunyeshuri ko ahubwo intego ari uku muha uburezi n’uburere agombwa,nkuko bitangazwa na  Twagirayezu Gaspard Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye.

Ati “ ntago ikigambiriwe ari uguca umwana mubandi cyangwa kumwirukana,ahubwo ikigambiriwe ni uguha umwana uburezi bwiza kandi bufite ireme,ndetse no gutuma abanyeshuri bongera kwitekerezaho muburyo bwo kwirinda ko bagira aho bahurira nibyo bihano”.

Mu myaka yagiye itambuka hari abanyeshuri bagiye barangwaho imyitwarire mibi.ni mugihe abarezi bakunze gutunga agatoki Minisiteri y’uburezi ko ihengamira ku ruhande rw’abanyeshuri bigatuma babasuzugura bo bakirengagizwa

Eric Habimana na Basanda Oswald 

To Top