Amakuru

Gusuzuma abagore batwite byavuye ku incuro 4 zigera ku 8 no gukumira indwara

Abaganga baturutse hirya no hino mu gihugu, kugira ngo bagezweho gahunda n’ingamba zo gukumira impfu z’ababyeyi n’abana mu gihe batwite cyangwa bageze igihe cyo kubyara, haganirwa kandi n’uburyo bwo kuboneza imirire nyuma yo kwibaruka ku mubyeyi.

Sibomana Hassan Umuyobozi muri Rbc ushinzwe ubuzima bw’umubyeyi n’umwana, yavuze ko ingamba zamaze gufatwa, yavuze ko bazanakomereza no ku bana bagwingira, bagifite imirire mibi, ati ‘‘tuzakomeza kugira ngo bagire ubuzima bumeze neza, kuko ubushobozi  n’ubushake burahari’’.

Ababyeyi batwite bagomba kwitabwaho n’imibereho yabo muri rusange.

Leta y’u Rwanda kandi mu kurengera umugore utwite n’umwana mu kugabanya impfu ziterwa n’indwara zandura n’izitandura harimo indwara z’umwijima, maraliya n’izindi, byatumaga inda zivamo, umwana akavuka afite ibibazo, muri ibyo bibazo bitera ingaruka harimo n’icyo imirire.

Ati ‘‘Ubushobozi burahari n’abafatanyabikorwa barahari, icyangombwa ni ubushake’’.

Umuyobozi muri Rbc ushinzwe ubuzima bw’umubyeyi n’umwana yabwiye itangazamakuru ko ingamba zisanzwe zihari kandi ko izo serivise zigomba kwitabwaho hirindwa indwara za sifirisi, mburugu, aho zimwe mu ingaruka zabyo inda zivamo ndetse no kwitaba Imana.

Ababyeyi batwite bagomba kwitabwaho n’imibereho yabo muri rusange, kwirinda hakiri kare abana bagwingira, gukumira hakiri kare imirire mibi, kugira ngo bazabyare abana badafite ibyo bibazo mu gihe kizaza.

Ishimwe Alliance, umwe mu bitabiriye icyo kiganiro uwo munsi, yagize ati ‘‘ntekereza ko izo ngamba zafashwe zigabanya impfu ku babyeyi bapfa babyara, aho gusuzuma umugore utwite byavuye ku incuro 4 zikagera ku 8, byanze bikunze impfu z’ababyeyi bizagabanuka n’abana bagire ubuzima bwiza’’.

Ingamba zafashwe na Minisiteri y’Ubuzima hari aho umubyeyi utwitse azajya asuzumwa incuro 2 mu kwezi mu gihe cy’ibyumweru 6 bya nyuma byegereje igihe cyo kubyara, kuko bizatanga amahirwe menshi yo kubyara umwana ari  muzima.

Umubyeyi utwitse azajya asuzumwa incuro 2 mu kwezi mu gihe cy’ibyumweru 6 bya nyuma ashaka kubyara.

Ibigo nderabuzima mu Rwanda, hagiye gushyirwaho amahugurwa ku baforomo no gutanga ibikoresho bizafasha kugabanya imfu ku babyeyi babyara, kubungabunga ubuzima bw’umwana, aho gusuzuma umubyeyi bizava ku ncuro 4 kugera ku ncuro 8.

Igishingirwaho mu kizatuma imfu zigabanuka ku babyeyi batwite ni uko umugore utwite agomba kugira ubuzima bwiza, hasohotse igitabo gishya kivuga mu kwita no kubungabunga ubuzima bw’umwana n’umubyeyi.

Ikindi gitanga icyizere ni aho buri byumweru 2 buri kwezi mu mezi ya nyuma, mu gihe uwo mugore bazamusangana uburwayi azavurwa akire bityo azabashe kwibaruka neza na nyuma yo kubyara azakomeze akurikiranwe n’abaganga ku buzima bw’umwana n’umubyeyi.

 

Basanda Ns Oswald

To Top