Amakuru

Intambwe 7 umuntu agomba kugira ngo abe ashyitse

Hari intambwe 7 umuntu agomba gutera kugira ngo abashe kwiyiburura, abe ashyitse, atakirangwa n’umugayo muri sosiyete y’ikiremwamuntu, bimwe muri ibyo hari kuba wubakitse mu mubiri neza, ufite umutekano, kuba warahawe urukundo ruhagije, kwigirira icyizere, kwambara neza, icyo gihe waba ugeze ku intego yo kwiyiburura.

Odette Kantesi Umuyobozi wa Joint Others Rwanda (JOR) yabwiye itangazamakuru ko kubaka umubiri utabona indyo bitera ibibazo harimo kugwingira, bamwe mu rubyiruko ntirushobore gufata ijambo, hari ibiterwa n’ubukene, abenshi si uko baba biyanze, ahubwo biterwa no kuba batarisobanukiwe.

Intambwe ya kabiri hari umutekano,gukundwa ni ingenzi no kuba mu muryango wumva utekanye, ufite amahoro, gukundwa, iyo yumva atarakunzwe, akumva abantu batamwishimiye, na we ukumva abantu batamukunze.

Intambwe ya gatatu, abantu batazi inkomoko yabo, usanga bibazitira mu iterambere, nubwo bashobora kuba bafite amafaranga n’ubutunzi bwinshi, ntabwo amarangamutima yabo aba ameze neza.

Kwiyubaka mu mubiri, umutekano n’urukundo, ukaba wifitiye icyizere, ukambara modeli wifuza, icyo gihe umuntu akunze kuba afite icyizere cyo kurangwa n’amarangamutima meza, kubana n’abandi neza bikamuranga agashimwa n’abantu mu muryango, abo ni bo usanga bashimwa ba mutima w’urugo, aba papa beza, urubyiruko rwiza, kuko hari ibyo bagiye bahabwa mu buzima bwabo mu mikurire yabo, bakaba bubakitse neza.

Intego iyo yagezweho nta kibazo uba ufite mu marangamutima, iyo ni intambwe ya karindwi wayigezemo, mu kwiyiburura bitinde bitebuke ugera ku cyo ushaka cyangwa wifuza, ubwo nibwo wambara neza mu gihe ugiriwe icyizere ukaba Minisitiri mwiza.

Ushobora kuba umusirikari mwiza, iyo ni yo ntambwe ikenewe, ku bagabo n’abagore beza, mu gihe bamaze  kwiyiburura, bamwe mu bagabo cyangwa abagore batubatse, birashoboka ko baba batarageze kuri izi ntambwe 7, ntibabashe kuba ba mutima w’urugo beza, batabasha kuzamura ikigo bashinzwe, ntabwo babasha kugera ku ntego runaka.

‘‘Menya impamvu’’ ni imwe muri gahunda ya ‘‘Joint Others Rwanda’’ , aho baganira batagamije councelling ahubwo bafasha umuntu mu mitekerereze, kuko abantu bagira ubute n’ubunebwe bwo kwitekerezaho.

Bimwe mu bigize umubiri kugira ngo ube wubakitse harimo indyo yuzuye, kunywa amazi meza, kugira icyumbi ryiza, guhumeka umwuka mwiza, imyanya ndangagitsina igakoreshwa icyo yagenewe mu buryo bwiza, kuko mu gihe bikoreshejwe neza cyangwa nabi bifitanye isano n’amarangamutima aranga umuntu.

Umuntu kandi akenera imyitozo ngororamubiri harimo siporo, imyidagaduro, kuko umubiri ukenera gusohora imyanda iwurimo.

Ibigize umubiri byitwa ‘‘succeful’’ ni ukuwuha amazi meza no kubimenya, bisaba ubuhanga buhambaye, bisaba umwanya n’indyo yuzuye.

Kubaka umubiri bikemura ibibazo byo kugwingira kw’abana, urubyiruko rudafata iya mbere, benshi ntibaba biyanze, umutekano, utuma ubasha kwinjiza amafaranga agushoboza gukemura ibibazo ukeneye.

Mu ntambwe ya 3 irimo urukundo n’inkomoko, bamwe mu bakunze kutamenya inkomoko birazitira, nubwo yaba ameze neza, atazi inkomoko yiwe nta marangamutima meza agira.

Umuntu wubakitse yumva yifitiye icyizere, ashobora kugaragara yambaye modeli imubereye kandi yifuza, aba afite ubushake bwo kwambara iyi modeli, intambwe ya nyuma yo kwiyiburura, arangwa no kugira amarangamutima mu mirimo yose ashaka gukora aragikora n’icyo yifuza, icyo bimusaba abikora neza.

Abo bavamo abagore beza, aabagabo n’abatware beza b’ingo zabo, abayobozi babasha kugera ku intego bashaka, baba barageze ku intambwe ya 7 yo kwiyiburura, ari na cyo gituma abo bantu bafata umwanya wo kwitekerezaho.

 

Basanda Ns Oswald

To Top