Amakuru

Gisa Rwigema yakundaga kwibaza icyatumye bava mu Rwanda

Urwanira ukuri ntatsindwa-Major R. Biseruka

 

Basanda Ns Oswald

Abaturage bo mu Mudugudu wa Masizi Akagari ka Nyabikenke, Umurenge wa Bumbogo Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali basangiye amateka y’intwari mu rugamba rwo kubohora u Rwanda uhereye  ku wa 01 Ukwakira 1990 kugeza 1994 aho mu kwezi kwa Nyakanga hashyigwaga Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda.

Bamwe mu batanze ikiganiro barimo Major Richard Biseruka, Capt John na Gatari Umujyanama mu Kagari ka Nyabikenke, bavuze ko Abanyarwanda babona ubutwari ari indangagaciro n’imigenzereze, aho abantu basangiye umuco, ubworoherane, uburinganire kugira ngo biteze imbere mu mahoro asesuye.

Ko ntawaba intwari adafite ubupfura no kwicisha bugufi, gukora inshingano no kuzubahiriza, uwo muntu akarangwa n’umurimo utanga, ugakiza n’uwukora, umurimo ugomba kuzamura nyirawo, ko indangagaciro tugomba kubakiraho ari ubutwari.

Intwari Imanzi: Ku kubitiro intwari izirikanwa ni ‘‘Ingabo itazwi izina’’, ni umuntu uhagarariye izindi yemeye guhara ubuzima no kwitangira igihugu, uhagarariye izindi ngabo zitazwi mu gihe cyashyize, waguye ku rugamba, uwo muntu ni uwo agaciro abarirwa mu ntwari z’imanzi. Ni cyo kizatuma tutabarirwa mu bihugu bikennye, intwari tuzirikana zagezeho,

General Fred Gisa Rwigema Imanzi, yavutse ku wa 10 Mata 1957, yashakanye na Jeannette Urujeni, Fred yitabye Imana ku wa 02 Ukwakira 1990 hari hashyize umunsi 1 urugamba rutangiye, yaguye Kagitumba mu Karere ka Nyagatare, yakundaga kwibaza icyatumye bava mu Rwanda nicyatumye badasubirayo.

Yakundaga gusoma ibitabo, birimo nka Mao Zedung, Fidele Castron, mu 1974 yagiye Tanzanira kwiga igisirikari, yarwanye Mozambique, yabaye mu mitwe y’Abanyafurika baharanira Demokarasi, afite amateka menshi mu Rwanda, yari umusirikari nyakuri ntangarugero, yakorana umurava n’ubwitange, yahozaga umutima ku Rwanda, yabonaga ko kwisanzura ari ngombwa, yarazi kureba kure no kwihangana.

Intwari y’Imena: Ku ikubitiro hari Mutara II Rudahigwa, yavukiye I Nyanza Werurwe 1911 ni umwana wa Yuhi Musinga na Kangazi, yimitswe abifashijwemo na Mgr Léon Charles, yaharaniye guteza imbere imibereho y’Abanyarwanda, yarwanyije akarengane, yirirwaga arenganura abaturage basanzwe, yitaye ku bujijuke bw’Abanyarwanda, yagize uruhare mu gushinga College Gatagara, ishuri ryo ku Intwari I Nyamirambo, Ecole Laïc y’i Butare, yohereje Abanyarwanda kwiga I Burayi. Yakuyeho ubuhake, ubukode, akuraho no gutotezwa.

Undi ubarizwa mu Intwari y’Imena, hari Rwagasana Michel wavukiye mu Ruhango yashakanye na Suzana Zaire yigiye Astrida hagati y’umwaka wa 45-50, yari inyangamugayo, yaharaniye gushyira imbere ubusabe bw’ubwigenge mu inama mpuzamahanga ya Loni.

Uwiringiyimana Agatha mbere y’uko aba Minisitiri w’Intebe, yaharaniye iringaniza hagati y’Abahutu n’Abatutsi, yakuyeho ikandamiza, na we yaje kwicwa mu 1994 mu gihe cya Jenoside Yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Imena Felicite Niyitegeka yavutse 1934 ni mwene Sekabwa na Nyirampabuka, yishwe mu 1994 mu gihe cya Jenoside Yakorewe Abatutsi, musaza we Colonel Nzungize wabarizwaga mu ngabo zatsinzwe za Habyarimana, yamutumyeho ngo asezere impunzi azisigire ba nyagupfa, iyo baruwa yagiraga iti ‘‘mon frère kuba watekereje kunkiza,wari ugize neza, ndakijije abantu 43, mpisemo gupfana na bo, unsenzerere kuri mukecuru. Murakoze’’.

Abandi mu Intwari z’Imena ni abanyeshuri 5 b’I Nyange, bemejwe nk’intwari, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 icyo gihe bari mu mwaka wa 5 n’uwa 6 w’amashuri yisumbuye, hari abapfuye n’abatarapfuye iryo joro, icyo gihe hari mu 1997 mu ntambara y’abacengezi, abo baharaniye amahame y’ubumwe, bamwe barabizize, banze kwivangura mu cyitwa amoko. Abanyeshuri baranze bati ‘‘turi Abanyarwanda twese’’. banze kwitandukanya kugeza bapfuye bose, berekanye ubutwari bwa buri munsi.

Mu cyiciro cy’Ingenzi: ntawo urimo, gusa haracyakorwa ubushakashatsi, izo ntwari zagiye zivugwa haruguru, zitangiye igihugu zimena amaraso kugira ngo Abanyarwanda bagire ubumwe n’ubwiyunge.

Major Richard Biseruka wari umushyitsi mukuru, yavuze ko ubutwari buharanirwa ko ntabwo wagira ubutwari udasigasira ibyagezweho, avuga ko kutumvira ubuyobozi ari nko kutumvira ababyeyi, ati ‘‘utumva yumvira ijeri, ntabwo twakwemera abangiza ibyagezweho’’.

Yanenze cyane abantu batitabira umunsi w’intwari uba rimwe mu mwaka ku wa 01 Gashyantare ndetse n’izindi gahunda za Leta kandi ko ntabwo wagira ubutwari utitabira inama, ko ntabwo umuyobozi yishyiraho, yagize ati ‘‘urugendo twagiye ni rurerure’’, baza kwinjira mu gisirikari cya RPA, yaje ari Sgt, kuko ngo yari asanzwe akora muri Hopital I Buganda, ko kandi bahoraga bamuserereza ngo we ‘‘Nyagwanda’’ we ‘‘kwenda pale’’.

Yavuze ko abakuru ba gisirikari barimo Fred bahoraga bababwira bati ‘‘Matunda yako mbere’’, ‘‘subiri kidogo’’, yavuze ko ntacyo atabonye aho urugamba rushonjwe, ati ‘‘amatunda ni iki gihugu’’, ‘‘ntabwo twakagombye kukibona nta mvune’’, yavuze ko Afande Paul Kagame yabasanze Kagitumba yababwiye ati ‘‘twende hakuna cya kukaa’’, Major Biseruka avuga ko yahawe ipeti rya S/Lt mu 1993 mu Birunga, aho yavuze yagize ati ‘‘dawa ya moto ni moto’’.

Yagize ati ‘‘Paul adahari ntabwo byari gukorwa, yari ahari, itsinzi yagiye iboneka’’, imbunda zari nke tubona izindi, ‘‘piga mujinga’’, yavuze ko Inkotanyi bavugaga ko babana n’abazungu, bakoresha bike bakabona byinshi, utangirana bike, ‘‘Uwiteka atuba hafi, urwanira ukuri ntatsindwa’’.

Yabajije umwe mu ngabo zatsinzwe, amubaza igituma batemera ko babana agira agira ati ‘‘n’est pas possible, justemenet, muzasubira ibugande tu’’, avuga ko nabo bakoreshwaga nka ‘‘Lobo’’ batazi icyo baharanira, yavuze ko barangaraga gato bakicumaho, umurwanyi iyo ateye intambwe imwe ko aba ari ikintu kinini.

Major Richard Biseruka yavuze ko intambara igira byinshi, ko ari ukuzuzanya, ko ntabwo twakwirara ngo urugamba rwarangiye aho yatanze urugero ko indenge zaje, drome zitanga amaraso, nabashatse kubikora hari icyo bahuye na cyo, ni iterambere ni ko rimeze, ukwiriye kubyuka ugakora, yavuze ko bisaba umutima wo kwihangana wa kigabo mu kugera ku itsinzi y’urugamba ari rwo baharaniye bakarutsinda, u Rwanda rukaba rugendwa ijoro n’amanywa.

 

 

 

 

 

To Top