Abatuye Umurenge wa Bwisige mu Karere ka Gicumbi, baravuga ko imyaka 3 ishize bari mu bukene n’inzara batewe no kubarirwa amafaranga y’ibyabo byangijwe, ahanyujijwe umuyoboro w’amazi, bikozwe n’umushinga wa Ecoiba ariko ntibayahabwe.
Nkuriyingoma Jean utuye mu Mudugudu wo Kuwindenge mu Kagari ka Gihuke mu Murenge wa Bwisige mu Karere ka Gicumbi, ni umwe mu batarahawe amafaranga y’ingurane, ku mitungo yabo avuga ko ingaruka zo kutishyurwa ingurane ikwiye zirimo n’ubukene bumaze kwibasira umuryango we, bimwe mu byo atishyuwe harimo imitungo yangijwe kimwe n’ubutaka bwatwawe n’umushinga wa Ecoiba ukubakamo ibigega by’amazi ahandi bagacishamo imiyoboro igaburira utundi duce.
Ati “imyaka ibaye itatu twangirijwe imitungo yanyujijwemo ibikorwaremezo, ariko nta kintu turabona kandi aho byanyuze niho twakuraga amahaho yo gutunga imiryango yacu”.
Mungaruriye Syprien na we atuye mu Mudugudu wo Kumunini, avuga ko bari barabariwe amafaranga babwirwa ko bitazarenza mu kwa mbere kwa 2021 batarishyurwa none ngo ikizere gitangiye kuyoyoka.
Nteziryayo Anastase Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere, avuga ko icyo kibazo bakizi n’ubwo hari abamaze kwishyurwa, akavuga ko abo batarihyurwa, bazayahabwa mu ngengo y’imari izatangirana n’ukwezi kwa 7.
Abaturage bose babariwe bagomba kwishyurwa ni 35 kugeza ubu abishyuwe ni 19, 6, bujuje ibisabwa barategereje mu gihe 13 ngo ibyangombwa byabo bituzuye. Kugeza ubu, amafaranga Akarere ka Gicumbi kagomba kwishyura ni miliyoni 3,607,306. Ni ugutinda gukomeza kumvikana hirya no hino kubikorwa bifite inyungu rusange, binyuzwa mu mitungo y’abaturage, mu gihe itegeko riteganya ko umuturage agomba kwishyurwa bitarenze iminsi 120 .
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi buvuga ko hari abishyuwe abasigaye bazishyurwa mu ngengo y’imari, igiye gutangirana n’ukwezi kwa karindwi.
Eric Habimana