Ibidukikije

Gicumbi: Kuvugurura amashyamba, kimwe mu bisubizo byo kurengera ibidukikije n’imihindagurikire y’ikirere

Abaturage baturiye imirenge 9 ari yo Byumba, Bwisige, Cyumba, Shangasha, Rubaya, Rushaki, Kaniga, Manyagiro na Mukarange ihuriye ku cyogogo cy’umuvumba mu Karere ka Gicumbi bari basanzwe bibasirwa n’imyuzure, iterwa n’inkangu y’amazi aturuka mu misozi ihanamye, bigatuma batabasha kweza imyaka yabo, gutera amashyamba byabaye kimwe mu bisubizo by’ibidukikije n’imihindagurikire y’ikirere.

Umushinga Green Gicumbi ukorera muri ako karere umaze imyaka 2 ukorera muri iyo mirenge wamaze kubagoboka uhereye mu ntangiriro z’umwaka wa 2020, ukazamara imyaka 6 ukora ibikorwa bitandukanye harimo gufata amazi aturuka mu misozi ihanamye, guca amaterasi y’indinganire, gutera no gusazura amashyamba.

Mu abaturage uwo mushinga GG wafashije gutunganya harimo Kajeje Protogene, utuye mu Murenge wa Manyagiro, Akagari ka Kabuga, mu Mudugudu wa Murehe yafashijwe mu gusazura ishyamba rye ryari rishaje, Peninah Mutuyimanana we wo muri Mukarange akaba na we yarakorewe amaterasi y’indinganire, Nzeyimana Aimable utuye mu Murenge wa Mukarange yahawe akazi mu materasi y’indinganire, Ndengeye Antoine wo mu Murenge wa Byumba na we wakorewe Biogaz bahamya ko uwo mushinga watumye babona umusaruro.

Abanyamakuru na bo bafashe iya mbere mu gutera amashyamba i Gicumbi.

Kajeje ati ‘‘Green Gicumbi, bamfashije gucukura imiringoti, bacukura imyobo, banterera ishyamba, barinshubije nyuma y’umwaka 1, mbere twacukuraga metero 30 mu bujya kuzimu ariko aho bamaze kuduhugura dusigaye ducukura metero 60 mu rwego rwo gufata amazi, bigafasha kurera amazi, kuko aba yafashwe n’umuringoti’’.

Abaturage bahoraga bifashisha ibishyitsi bishaje aho igiti cya kizamukiragaho, mu gihe habaye umuyaga kikagwa ariko aho bamaze guhugurwa n’uwo mushinga basigaye bakura ibyo bishyitsi, ibiti bikamera bifite imizi, bikabona n’amazi ahagije.

Ku bijyanye no kubungabunga ibidukikije no kugabanya ibyuka bihumanya ikirere bigatera imihindagurikire y’ikirere, abo baturage bahamya ko urusobe rw’ibinyabuzima bikomeje kubungwabungwa, aho amazi yamanukaga mu cyayi akangiza ibidukikije, bavuga ko amashyamba kuri ubu ameze neza bitandukanye no mu gihe cyo hambere.

Abo baturage basaba ko ubuso bw’imirima y’icyayi bwakongerwa, kuko ari ho bakura minerivali z’abana n’iteranmbere ry’ingo zabo.

Rurangwa Felix Umuyobozi ushinzwe amashyamba mu mushinga Green Gicumbi, yavuze ko icyatumye batoranya iyo mirenge 9 ari uko ikora ku Cyogogo cy’Umuvumba ni kuvuga uruhurirane rw’imisozi, ibishanga n’ibibaya.

Ati ‘‘Mu gihe isi igenda igira ubushyuhe, amashyamba dutera, afasha mu kuyungurura ibyuka bihumanya, twavuga ko amashyamba afite uruhare runini, kuko ni ikigega cya carbone (Co2) gifasha mu gutanga umwuka mwiza duhumeka, twavuga ko ari inkingi ya mwamba’’.

Rurangwa avuga ko amashyamba ari kimwe mu bifasha mu kubungabunga ibidukikije, kuko mu myaka 2 bamaze, abona ko bimaze gutanga umusaruro, akaba yizera ko mu gihe cy’imyaka 6 hari impinduka zigaragara bazaba bamaze kugeraho, dore ko abaturage basigaye basarura imyaka yabo yahoraga ijyanwa n’amazi y’isuri yaturukaga muri iyo misozi, ibishanga n’ibibaya bigasendera mu myaka y’abaturage.

Abaturage babigisha mu buryo bwo kwibumbira mu makoperative, aho kuri ubu bafite amakoperative 10 mu mirenge 4, babigisha igenamigambi, uburyo bwo gucunga amashyamba, aho mu gihe cy’imyaka 5 ari bwo bagomba gusarura igiti, aho usanga igiti gishobora kugira umusaruro ushimishije, ibiti bishobora gutanga siteri iri hagati ya 150 na 300 kuri hegitari.

Ati ‘‘Tubigisha uburyo bwo kubibagarira, ibishyitsi bakabishishura, abaturage bagomba gutera metero 2 hagati y’igiti n’ikindi mu gihe mbere wasangaga batera metero 1 no munsi yaho hagati y’igiti n’ikindi’’.

Ku bijyanye n’imirwanyasuri bamaze gukora hegitari 747 mu gihe cy’imyaka 2 bamaze ariko bakaba bateganya kuzagera kuri hegitari 1 250, aho mu gutera ibiti bamaze guha abakozi ibihumbi 5 akazi, bibafasha mu kugura amatungo magufi, kuriha ubwisungane mu kwivuza, bahabwa n’amashyiga ya rondereza.

Gusazura amashyamba birinda imihindagurikire y’ikirere.

Uwera Parfaite Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi ushinzwe Ubukungu n’Iterambere, yavuze ko umushinga Green Gicumbi watangiye mu 2020, ko mu myaka 2 umaze hari ibimaze guhinduka kandi bakaba biteze umusaruro mwiza ufatika mu gihe cy’imyaka 4 usigaje, kuko uwo mushinga ukorera mu murenge y’icyitegererezo (pilote) ushobora no kuzaguka no mu tundi turere tugize igihugu mu gihe hazaba habonetse inkunga.

Ati ‘‘Twagiraga ingaruka y’imyuzure, imiturire, gusenyuka kw’inkangu, amazi yamanuka akuzura mu gishanga ku ruganda rw’icyayi cya Murindi, aho bahinga icyayi, imyaka y’abaturage igatwarwa n’imivu mu gishanga’’.

Kuva aho uwo mushinga Green Gicumbi ugobotse abaturage, amazi amanuka yagiye afatwa n’asigaye agacibwa inzira, hakozwe amaterasi y’indinganire yo gufata amazi, gusazura no gutera amashyashya.

Ati ‘‘ku bijyanye no kubungabunga ibidukikije n’imihindagurukire y’ikirere, hari ibimaze gukorwa, igishanga cya Murindi ntabwo kicyibasirwa n’imyuzure, abaturage batangiye kubona umusaruro w’imyaka yabo, amazi amanuka mu misozi ihanamye amanuka aringaniye adashobora guteza ibibazo by’imyuzure’’.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi ushinzwe Ubukungu n’Iterambere, yavuze ko mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije n’imihindagurikire y’ikirere, avuga ko igishanga cya Murindi cyabonye igisubizo, amazi yari asanzwe amanukaga inkangu n’imivu idasanzwe mu misozi ya Mukarange na Kaniga bayahaye inzira, amazi bayaca intege, n’ageze hasi bakayaha inzira.

Imyaka y’abaturage irimo ibigori n’ingano yahoraga itwarwa n’inkangu ubutaka bukagenda, aho uwo mushinga ushyizwe mu bikorwa, byatumye abaturage babasha gusarura imyaka yabo, kuko imyaka ari ikintu gikomeye ku muturage, byafashije gusazura amashyamba no kuzamura umusaruro bitewe n’imyumvire yazamuwe mu kubungabunga amashyamba.

Abakozi ibihumbi 21 bamaze kuwubonamo akazi n’abari basanzwe bahafite imyaka batangiye kubonamo inyungu, kuko itakijyanwa n’inkangu iterwan’imvura.

Uwo mushinga Green Gicumbi uzasoza utwaye akayabo k’amafaranga angina na miliyari 32 mu gihe cy’imyaka 6,uwo mushinga ushyirwa mu bikorwa na FONERWA(Rwanda Green Fund) na Minisiteri y’Ibidukikije ifite mu nshingano.

Kandama Jeanne na Basanda Ns Oswald

 

To Top