Bamwe mu bayobozi b’ibigo nderabuzima byo mu Karere ka Gicumbi baravuga ko barambiwe gukatwa amafaranga atangwa kuri serivisi zihabwa abarwayi bikozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwishingizi RSSB,bongeraho ko batahwemye kubigaragaza ariko ntibikosorwe, ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi bwo buravuga ko bugiye gukora ubuvugizi bw’izo mpande zombi.
Aya mafaranga binubira gukatwa arimo ayo imiti, gusuzuma abarwayi, n’izindi serivisi nkenerwa mu buzima bwa buri munsi ku bigo nderabuzima . Abo bayobozi bavuga ko baha fagitire umukozi uhagarariye RSSB kuri santere de Sante, akazisuzuma hanyuma zimwe ntizemerwe kubera amakosa arimo imyandikire y‘amazina nabi biba by’arakozwe n’ubundi n’ikigo cy’igihugu cy’ubwishingizi RSSB mu gushyira abakiriya babo muri ‘‘system’’ ngo bagatungurwa no kuryozwa amakosa batagizemo uruhare.
Bati “aho bigeze ubu turarambiwe kuko turarenganwa,dukatwa amafaranga tutagizemo uruhare mu mafagitire yayo amakosa akorwa n’abakozi ba Rssb, natwe tukabyandika uko twabihawe habonekamo amakosa bikitirirwa twebwe, tugakatwa amafaranga, twaratakambye ngo bihinduke ariko kugeza ubu ntagikorwa”.
Mu nshuro zose twagerageje gushaka RSSB ngo igire icyo itangaza kuri iki kibazo, buri wese yagiye acyihunza,ku nshuro ya mbere twagerageje kuvugisha Kasanyu Epimaque ukuriye RSSB ishami rya Gicumbi maze atubwira ko atari we ushinzwe gutanga amakuru ahubwo aduha numero z’uwo twavugisha bireba witwa Ethira. Avuga ko nta kintu yabitangazaho.
Uwera Marie Claire ari we bari batubwiye ko ari we ushinzwe gutangaza amakuru y’iki kigo na we yadusabye kumwandikira email kugira ngo duhabwe amakuru, nyuma yo kuyimwandikira ntiyieze agira icyo atangaza.
Icyakora n’ubwo uku kwandika email bwari bwo buryo bwa nyuma bwo kubonamo amakuru na bwo ntitwayabonye kuko iyo email yanditswe ku itariki 11 Gashyantare kugeza ubu ntagisubozo duhabwa.
Ndayambaje Felix umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi avuga ko nk’akarere bagiye guhuza impande zombi hashakwe umwanzuro kuri icyo kibazo, cyakora Meya Ndayambaje arakomeza agira inama ibigo nderabuzima mu rwego rwo kwirinda ibihombo bya hato na hato .
Nta mibare y’amafaranga yakaswe muri ubu buryo igaragazwa n’ibi bigo nderabuzima ,gusa ngo agiye atandukanye bitewe n’ikigo nderabuzima na serivisi zahawe abarwayi babagana ku buryo bifuza ko Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwishingizi RSSB cyajya cyirengera ibihombo bitera aho kubyegeka kubigo nderabuzima biba bitagize uruhare mu makosa yabaye.
Eric Habimana