Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Karere ka Gicumbi, baravuga ko bakomeje guterwa agahinda no kutamenya aho imibiri y’ababo iherereye mu myaka 27 ishize ishyingurwe mu cyubahiro ikwiye, mu gihe nyamara hari abagize uruhare mu iyicwa ryabo bahisemo guceceka.
Iminsi ijana yo kwibuka abatutsi bishwe muri Jenoside irakomeje, ari na ko hishimirwa intambwe abarokotse bamaze gutera mu kwiyubaka, cyakora bamwe bavuga ko bakiremerewe no kudashyingura imibiri y’ababo mu cyubahiro, kuko batamenya amakuru yaho bajugunywe.
Munyemana na Mugenzi we barokokeye ahahoze hitwa Mugina, ubu ni mu Murenge wa Nyamiyaga baravuga ko kutabona ababo bishwe, ngo babaherekeze mu cyubahiro bikomeje kubashegesha, bagasaba ubuyobozi gukomeza kubibafashamo.
Bati“ birababaje kandi biteye n’agahinda, kuba hashize imyaka 27, hari umuntu uri hano hanze ariko akaba adashaka gutanga amakuru yaho abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bajugunwe, byibuze ngo tubashyingure mu cyubahiro nkuko bakigomba, ni agahinda, yego turibuka ariko turibuka ni intimba n’agahinda”.
Ndayambaje Felix Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, nawe avuga ko koko hari imibiri yabishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi itaraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro ikwiye, nk’ubuyobozi hari ibirimo gukorwa ku bufatanye n’amadini n’amatorero byitezweho gutanga igisubizo.
Uretse abakurikiranyweho icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 , Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, asaba n’abandi baba bafite amakuru yahajugunywe imibiri kubohoka bagatanga amakuru, kuko bituma abacitse ku icumu rya Jenoside badaheranwa n’agahinda ko kudaherekeza ababo.
Kugeza kuri ubu mu Karere ka Gicumbi harabarurwa inzibutso zishyinguwemo abazize Jenoside yakorewe Abatutsi zigera kuri 6, harimo inzibutso ebyiri ziri mu mujyi wa Byumba urwibutso rwa Mukeri na Gisuna, hakiyongeraho urwibutso rwa Mutete, Nyarurama ruri mu Murenge wa Ruvune, hakaza n’urwibutso rwa Mugina ruri mu Murenge wa Nyamiyaga.
Eric Habimana
