Ibidukikije

Gasabo: Ahantu nyaburanga h’ubukerarugendo wasura ukimara amatsiko

Kandama Jeanne na Basanda Ns Oswald

 

 

Akarere ka Gasabo ni kamwe mu turere 30 tugize igihugu, ubukerarugendo usanga bwiganje mu duce dutandukanye muri iyo mirenge, ako karere gafite umwihariko, kuko usanga kagizwe n’ibice bibiri, icyo umujyi n’icyaro, hari ahantu nyaburanga ndetse n’ahantu habarizwa amateka, kuko uko umuntu afite amatsiko, yabasha gusura tumwe muri utwo duce tubarizwa muri ako karere.

 

Imwe mu mirenge igize ako karere, usanga ifitemo ahantu hakiri icyaro, aho ni nka Bumbogo, igice kimwe cya Gatsata, Gikomero, Jabana, Jali, Ndera, Nduba, Rusororo na Rutunga naho imirenge igizwe n’umujyi hari Gisozi, Kacyiru, Kimihurura, Kimironko, Kinyinya na Remera.

Kigali Arena, inzu y’imyidagaduro yahuruje amahanga ku bwiza igezweho mu Rwanda.

Buri murenge usanga ufite umwihariko wayo, kandi habereye ubukerarugendo bujyanye n’ibyiza byaho, akaba ari yo mpamvu, umuntu ushaka gusura ibyiza bitatse u Rwanda, yahera mu rwa Gasabo, aho u Rwanda rukomoka, mbere y’uko utambagira hirya no hino mu gihugu, wahera mu rwa Gasabo, aho u Rwanda rwatangiye, ukamenya amateka, ugasura n’igicumbi cy’amateka.

Kigali Convention Center, buri wese washaka kuyisura ntawamutangira

Gasabo ibarizwa mu Mujyi wa Kigali, ifite ubuso bungana na 430.30 Km2  umubare w’abaturage ni 530,907, iryo rikaba ari ibarura ryo mu 2012, naho ubucucike bw’abaturage ni 1,237 kuri Km2. Imwe mu miterere y’ako karere igizwe ni ahantu nyaburanga, ibiyaga, amashuri imisozi n’ibiranga amateka.

 

Umwali Pauline Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo (DEA) mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru millecollinesinfos.com, yagaragaje ibyiza bitatse u rwa Gasabo.

Bimwe mu bice nyaburanga bigize Akarere ka Gasabo ni ikigabiro cya Bumbogo, aho umwamikazi Kanjogera yarongorewe, aho ni ahantu umuntu ashobora gufata umwanya uhagije akajyayo, akihera ijosho, agasobanurirwa amateka, akamenya byimbitse ayo mateka, wyigereyeyo, ukimara amatsiko hamwe n’inshuti n’abavandimwe bawe.

Umwari yahawe rugari mu iterambere ry’igihugu, bariga bakaminuza.

Akarere ka Gasabo ni yo sõko y’u Rwanda, mu gihe ushaka kumenya uko u Rwanda rwagize rwaguka, wahera ku gicumbi cy’umuco, ukamenya ku burambuye amateka yarwo, uhereye mu rwa Gasabo, ahandi hantu ushaka gukora ubukerarugendo, wasura ibigabiro bya Rutunga, aho u Rwanda rukomoka, uko byatangiye, kugeza ubu, ayo mateka uyashatse wayabona, mu gihe uteye intambwe ugana yo. Gasabo ni igicumbi cy’umuco.

 

Umuntu wibitsemo impano y’ubukerarugendo, ashobora gusura ikiyaga cya Muhazi, ukaba watambagizwa icyo kiyaga, ukirebera ibigize urusobe rw’ibinyabuzima, bibarizwa muri icyo kiyaga, baca umugani ngo ‘‘ijya kurisha ihera ku rugo’’, mbere yo kujya mu tundi turere tugize igihugu, wabanziriza muri Gasabo, ugakomeza n’ahandi, kuko buri ikintu cyose kigira inkomoko yacyo.

KCC(Kigali Convention Center) inzu iberamo inama mpuzamahanga.

Bimwe mu biranga amateka, washobora gusura, wabwira inshuti n’abavandimwe bawe, bakeneye gusobanukirwa, basura ‘‘Ingoro y’amateka y’urugamba rwo kubohora u Rwanda no guhagarika Jenoside Yakorewe Abatutsi muri Mata 1994’’, kuko kubaza bitera kumenya, kandi iyo utabajije usaza utamenye.

 

Ubukerarugendo ni kimwe mu bigize ubuzima bwa muntu, bituma ufunguka mu mutwe, ibitekerezo bikarushaho kwaguka, hari aho wasura mu gihe wifitemo impano y’ubukererugendo nko gusura KCC (Kigali Convention Center) inyubako yahuruje amahanga iherereye mu Murenge wa Kimihurura, iyo inzu ni igicumbi cy’inama mpuzamahanga n’umubano mwiza w’u Rwanda n’amahanga, inama ziberamo zifashishwa mu kubaka ibihugu bigize umugabane w’isi.

 

‘‘Vision City’’ ni ahantu umuntu yasura akihera ijisho, agakora ubukerarugendo, uwo mudugudu ntangarugero uherereye mu Murenge wa Kacyiru, ibihugu bitandukanye bishobora kuwifashisha, bigatuma nabo batera imbere kimwe ni aho, ni urugero rw’imiturire iboneye n’iterambere ry’u Rwanda.

 

Ikigabiro cya Bumbogo, aho umwamikazi Kanjogera yarongorewe

Ubuzima bwiza bugizwe n’imyidagaduro, kuko nta bukerarugendo bwakorwa nta siporo, ahantu h’ingenzi utabura gusura ni inzu igezweho yitwa ARENA, Nyarutarama Golf, ni igicumbi cy’imyidagaduro ku rwego mpuzamahanga ya Kigali, aho ni mu Karere ka Gasabo.

 

Amwe mu mashuri ashobora kuvomamwo ubumenyi hari Green Hills Academy, Kigali Parents School, Mount Carmel School, Fawe Girls School, Université Libre de Kigali (ULK) n’andi menshi.

Umwali Pauline Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo (DEA)

Umwali Pauline Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo (DEA) ashishikariza abaturage bashaka gusura ibyiza bitatse u Rwanda rwa Gasabo, ko babakirana yombi, bakabatembereza, aho umuntu yifuza kwihera ijisho ndetse no gusobanukirwa byimbitse amateka agize ako karere.

 

To Top