Ubuzima

Gasabo: Abana b’abakobwa bishoye mu ingeso mbi kubera amikoro make

Abakobwa babyariye iwabo batagejeje ku myaka y’ubukure bo mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Rusororo, Akagari ka Muyumbu, baravuga ko kubera amikoro make n’ubwumvikane buke mu miryango yabo byiyongereye muri ibi bihe bya Covid 19, kuri ubu bafashe umwanzuro wo kujya kwibana abandi bakaba bariroshye mu busambanyi.

Abo bakobwa batagejeje ku myaka y’ubukure bo muri uwo murenge, bavuga ko aho kwicwa n’inzara bashaka ubaha amafaranga bakaryamana ariko ubuzima bugakomeza.

Ibyo barabivuga nyuma yaho icyorezo cya Covid-19 kigereye mu gihugu kigahungabanya ubukungu, ari na byo baheraho bavuga ko uko kwiyandarika kwatewe n’ubukene bwibasiye imiryango yabo, maze bigateza amakimbirane hagati yabo n’ababyeyi kubera ko ababateye inda ntacyo bari bakibafasha, mu buryo bwo gutunga abo bana, ari na byo ababyeyi buririyeho babirukana mu miryango.

Bati“ ni gute se waburara kandi ubona ushobora kuguha ayo kuramutsa wowe n’uwo wibarutse?, ababyeyi bitwaje ubukene baradutoteza ngo twabyaranye n’abantu badafite umumaro, ibyiza twabavira mu rugo tukajya kwangara, kuko n’ubundi twamaze kwiyandarika, ubu turikodeshereza urumva ko ni yo ubonye uwakwishyura uramucumbikira ukanamufata neza, kugira ngo akwishyure yishyimye, ntabwo umubyeyi yakwirukana ngo na we uhitemo kwicwa n’inzara, kuko n’uwaba yaraguteye inda abenshi baba bafite abandi bagore ntacyo aguha”.

Nsabimana Matabishi Désire Umuyobozi w’Umurenge wa Rusororo, avuga ko bitagakwiye ko ababyeyi bitwaza ingaruka za Covid-19 ngo bate inshingano zabo zo kurera, ndetse banabonereho guhutaza uburenganzira bw’umwana, kuko n’ubwo aba yabyariye iwabo ariko abo agifite uburenganzira mu rugo nk’umwana.

Akomeza avuga ko kwiyandarika Atari wo muti w’ibibazo kuri abo bakobwa, kuko bashobora gushaka ibisubizo by’ako kanya ariko bakiteza iby’igihe kirekire, birimo kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, agakomeza agira inama abatuye Rusororo ko niba hari ikibazo bahuye na cyo baba bagomba kwegera ubuyobozi bukabafasha kubikemura.

Muri uwo Murenge wa Rusororo uwo muyobozi arakomeza avuga ko bakiriye ibibazo by’abana b’abakobwa batewe inda zitateganyijwe bigera kuri 14, mu gihe bimwe muri byo byabashije gukemuka, ibindi bikaba bigikurikiranwe kuko ababateye inda bagishakishwa.

Imibare itangwa n’impuzamashyirahamwe aharanira uburenganzira bwa muntu (CLADHO) yerekana ko buri mwaka, byibuze abangavu ibihumbi cumi na bitanu baterwa inda zitateganyijwe.

Hagati aho kandi urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda RIB, ruravuga ko mu mwaka ushize wa 2020 abantu basaga ibihumbi 4,452, bafashwe batangira gukurikiranwaho icyo cyaha.

 

Eric Habimana

To Top