Umuco

Ubuzima bwa Dr. Prof Kigabo Rusuhuzwa Thomas watabarutse

Abavandimwe, Inshuti, abo bakoranaga, abanyeshuri yigishije muri Kaminuza zitandukanye, bashenguwe n’urupfu rutunguranye rwa Dr, Prof Kigabo Rusuhuzwa Thomas rwabaye ku wa 15 Mutarama 2021, aho amakuru yasakaye mu Rwanda no ku bindi bihugu ko yitabye Imana, kuko byemejwe n’umwe muri bakuru be Isaac Rweribamba.

Dr. Prof Thomas Kigabo Rusuhuzwa yari Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubukungu muri Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yari impuguke mu bijyanye n’ubukungu, yitabye Imana aho yaragiye kwivuriza muri Kenya.

Guverineri John Rwangombwa  yavuze ko Banki Nkuru y’u Rwanda yifatanyije n’umuryango we.

Ayo makuru yemejwe kandi na bo bakorana barimo Guverineri John Rwangombwa aho nawe mu itangazo yavuze ko Banki Nkuru y’u Rwanda yifatanyije n’umuryango we.

Dr. Prof. Kigabo yari asanzwe ari umwe mu bagize Inama y’Ubutegetsi y’Ihuriro y’Abashakashatsi mu Bukungu EPRN (Economic Policy Research Network Rwanda).

Kigabo yabaye Umuyobozi wa Kaminuza Yigenga ya Kigali (ULK) yigishije muri Kaminuza zitandukanye nka UNR (Universite National du Rwanda) yigishije muri Kaminuza ya Jomo Kenyatta n’ahandi.

Muri Banki Nkuru y’u Rwanda yari umuyobozi ushinzwe ubukungu uhereye mu 2007 kugeza atabarutse ku wa 15 Mutarama 2021.

Dr. Prof. Kigabo yarafite impamyabumenyi y’ikirenga mu bijyanye na politiki y’ifaranga, imari n’ubukungu mpuzamahanga yavanye muri Kaminuza Lumière University Lyon mu Bufaransa. Yari afite icyiciro cya gatatu cya Kaminuza ‘Masters’ mu bijyanye n’imibare.

Past Dr. Sebatukura Gitimbwa Simeon, umwe mu biganye na Dr. Prof Kigabo Rusuhuzwa Thomas, yagize ati ‘‘nongeye kukwibuka i Kisangani ukorera Imana n’umwete mwinshi muri Korali ya Groupe Biblique Universitaire ya Kaminuza ya Kisangani, hamwe n’inshuti yacu Ir Gapusi Rwihaniza Jean wakubanjirije muri Paradizo’’.

Yakomeje agira ati ‘‘Nibutse imirimo yawe muri Chapelle Anglofrancophone ya Huye, aho watumirwaga mu ivugabutumwa. Ibyo wabifatikanije n’imirimo y’Imana muri Chapelle Internationale ya Nyarugenge, aho wakoreraga Imana nk’umuvugabutumwa’’.

Iyo mirimo y’Imana yose washoboye kuyifatikanya n’imirimo yo kwigisha muri za Kaminuza nyinshi na ndetse no kuyobora Universite Libre de Kigali (ULK). Wakoze imirimo ikomeye muri BNR kugeza Imana iguhamagaye.

‘‘Muri ibyo byose, wakoreye ubwoko bwawe kandi witaye ku iterambere n’ejo hazaza.  Umuhanga, umukristo mwiza, abakumenye ntituzakwibagirwa. Ruhukira muri Paradiso hamwe n’abandi bera bakubanjirije’’.

Umwe mu banyeshuri yigishije yagize ati ‘‘Prof wanje, wanfunguye umutwe ukanyigisha guconjuga limites muri 1986 à Bukavu, ubwo wigaga muri L1 muri ISP niga 6e sécondaire. Genda neza Imana wakoreye kuva ku Kabara, Kisangani, Bukavu, mu Rwanda muri Pentecôte nikwakire iguhembere imirimo wakoze!

Claude Shyaka, umwe batuye mu yindi migabane, yatanze ubutumwa bwo kwifatikanye n’umuryango, yagize ati ‘‘Mu gitondo cyo kuri iyi tariki ya 15/01/2021 twabyukiye ku nkuru y’incamugongo itubikira Prof KIGABO  RUSUHUZWA Thomas. Umuryango mugari wacu ukaba ubuze umugabo w’intwari, umunyabwenge, umuhanga kandi wakoraga imirimo myinshi idufitiye akamaro’’.

Prof Kigabo yafashije impfubyi nyinshi atavangura, yareze abana b’abakene benshi, yafashije benshi muri twe kwiyubaka.

Umwe mu banyamakuru washenguwe n’iyo nkuru Ningi Emmanuel, yagize ati ‘‘ni ukuri Imana yite ku muryango n’abavandimwe. Ibakomeze ni ukuri.n’abamuzi bisanzwe nta kundi twabigenza ariko igihugu kibuze umugabo w’ingirakamaro’’.

Yakomeje agira ati ‘‘Uwiteka akomeze abere umushumba mwiza umuryango, abavandimwe n’abamukunda’’. itwungure uziba icyuho mu gihugu’’.

Rév Pasteur Sebitereko Simon, Umushumba mu Itorero rya ADEPR mu Rwanda yavuze ko Dr. Prof Kigabo aratabarutse yari umwizerwa.

Rév Sebitereko Simon, Umushumba mu Itorero rya ADEPR mu Rwanda yavuze ko Dr. Prof Kigabo aratabarutse yari umwizerwa muri byinshi, yari umukristo ushimwa na benshi. Muryango wa bugufi n’umuryango we n’Itorero yakoreragamo, twihanganire iki kibazo.

Twamukundaga cyane, ariko imwimuye iturushije kumukunda imudutwaye tureba mu buryo butunguranye kuko izi impamvu yabyo, kuko ari yo muremyi wa byose. Dukomere twizeye, kuko itazadutererana natwe abasigaye. Nitwihangane, duhumurizanye nk’Abizeye bategereje umuzuko w’abapfiriye muri Kristo Yesu.

Undi muvandimwe yavuze ati ‘‘Birababaje kandi biteye ubwoba kubura Prof Kigabo kuri none mu bihe turimo ducamo, ariko Imana itazibura icyo ikora, izi mpamvu yabyo, kandi izi n’icyo izakora mu cyuho cye, twe tudateze kuziba icyuho. Imana yonyine izi uko izabigenza. Imana imwakire mu bayo.

Claver Gatete umwe mu bakoranye na Dr. Prof. Kigabo na we yagize ati ‘‘This is very sad news indeed. Dr Kigabo was a friend, Colleague and excellent Economist who played a key role in the advancement of Monetary Policy and research in Rwanda. He will be greatly missed. RIP— Claver Gatete (@claverGatete) January 15, 2021’’.

Very sad news! May God Rest his soul in eternal peace and comfort his family during this very trying time. RIP Prof. Thomas Kigabo. @CentralBankRw.

Faustin Ntezilyayo (@FNtezilyayo)  ‘‘Very sad news! May Prof. Kigabo’s soul Rest In Peace.

Jean Chrysostome Ngabitsinze (@Ngabitsinze) , RIP Dr Kigabo. Abo mwakoranye muri @RwandaFinance, abo wigishije n’abo wayoboye muri Kaminuza #ULK najye ndimo, abo mwakoranye muri @CentralBankRw tuzakomeza kwibuka ubupfura, ubwitange, gukunda gusenga, gukunda u Rwanda no kwicisha bugufi. Ruhukira mu mahoro.

Anastase Murekezi (@amurekezi) ‘‘What a loss..RIP Prof Kigabo Thomas’’.

Jeanne d’Arc Gakuba (@GakubaJeanne)  ‘‘Very sad news! May Prof. Kigabo’s soul Rest In Peace’’.

Patricie Uwase (@Eng_Patricie)  ‘‘Le #Rwanda vient de perdre un grand économiste. Nous adressons toutes nos condoléances aux proches de Prof. Kigabo, ainsi qu’à ses collègues de @CentralBankRw’’.

 

Dr. Prof. Kigabo Rusuhuzwa Thomas, Imana ikwakire mu abayo, iguhe iruhuko ridashira!.

 

To Top