Amakuru

Coronavirus: Umuryango mpuzamahanga ushinzwe Ubuzima (OMS) urabeshyuza ibihuha

Basanda Ns Oswald

Umuryango mpuzamahanga ushinzwe ubuzima (OMS) uramagana kandi unabeshyuza ibihuha abantu bakunze kwibaza ku bijyanye n’icyorezo cya Corona virus Covid-19, aho abantu bakunze kuvuga ko mu bihugu bishyushye ko ako gakoko kadashobora kuhagera, uwo muryango uvuga ko ari kinyoma ko iyo ndwara ishobora kugera mu bihugu bishyushye n’ibikonje.

Abantu bagiye bavuga ko kujya mu nzu y’ubwogero bakoga amazi ashyushye, bishobora gukuraho corona na byo ni kinyoma, ibindi bintu abantu bagiye bashyira ku mbuga nkoranyambaga, bavuze ko hari urukingo rw’ibihaha bishobora gukingira Corona, ibyo na byo ntabwo ari byo ni kinyoma.

Kumutsa intoki n’amazi na byo ntabwo ari byo, agapfukamunwa mu maso nako ntabwo ari igisubizo cyo kudashobora kwandura Corona Virus, itara ritanga urumuri ryo mu bwoko bwa UV, ntabwo ryatuma na gato intoki cyangwa umubiri wose udashobora kwandura ako gakoko.

OMS kandi ivuga ko gukoresha ‘‘alcool’’ cyangwa ‘‘chlore’’, mu mubiri wose na byo bidatuma umuntu atakwandura corona, kwakira imitwaro ituruka mu Ubushinwa ntabwo byatuma umuntu ashobora kwandura, ntabwo kwikora ku zuru kubera umwanda ari cyo cyatuma wandura iyo ndwara.

Nanone uwo muryango uhugura abantu ko nta gihamya, kivuga ko gufata akayaga kenshi byatuma utakwandura corona, amavuta ya sezane ntabwo afite ubushobozi bwo kwica corona, imiti yitwa antibiotiques, ntabwo yakwica agakoko ka corona.

Kugeza ubu, nta nta muti nta n’urukingo rwo kwitabaza mu gihe cyose umuntu afashwe n’indwara ya Corona virus.

To Top