Amakuru

Coronavirus: Abayobozi bakuru bazigomwa umushahara w’ukwezi kwa Mata

Basanda Ns Oswald

 

Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (Minecofin), yafashe icyemezo ko imishahara y’abayobozi bakuru bo muri Leta ndetse n’abayobozi bakuru b’ibigo byigenga, ko bazigomwa umushahara w’ukwezi kwa Mata mu rwego rwo guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya coronavirus COVID-19.

 

Amafaranga ateganywa kuzakurwa muri iyo mishahara angana na miliyari 2.5 frws, ayo mafaranga biteganywa ko azafasha kandi akunganira abaturage, bahuye n’ingaruka z’icyorezo cya Coronavirus.

 

Kuko itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, ivuga ko ‘‘abagize Guverinoma bose, abanyamabanga bahoraho, abayobozi b’ibigo bya Leta n’abandi bayobozi bakuru mu nzego z’igihugu, bazigomwa umushahara wabo w’ukwezi kwa Mata, mu kunganira ingamba ziriho zo gufasha abagezweho n’ingaruka za coronavirus’’.

 

Icyo ni kimwe mu byemezo byagiye bitangwa mu rwego rwo guhangana n’icyorezo cya COVID-19, aho ku ikubitiro Guverinoma yafashe icyemezo ko buri munyarwanda agomba kuguma mu rugo, ingendo zitandukanye haba izo mu kirere no kubutaka zarahagaze, nyuma y’ibyo byumweu bibiri hongewe indi minsi 15, hagamijwe kugabanya ubukana bw’icyo cyorezo.

 

Hirya no hino hakomeje gahunda yo gufasha abaturage batishoboye kubabonera ifunguro harimo ibyokurya birimo kaunga, ibishyimbo, amavuta n’ibindi mu rwego rwo kugira ngo hatagira uwabura icyo afungura, bitewe ni uko hari Abanyarwanda benshi bari basanzwe no kubona ifunguro ari uko babonye aho bajya guca incuro, bakabona icyo bararira mu rugo.

 

Ayo mafaranga y’umushahara uzakatwa ku bayobozi bakuru ba Leta azafasha kandi yunganire gahunda yo gukomeza gufasha abatishoboye bakeneye ubufasha, dore ko abaturage batari bake bamaze ibyumweru birenga bitatu nta kazi bajyaho, kuko bagomba kwirinda icyorezo cya coronavirus.

Dr Ndagijimana Uzziel, yavuze ko nubwo amafaranga azava muri iyo mishahara y’abakozi bakuru ba Leta, ko bateganya ko ayo mafaranga ashobora kungana na miliyari 2 n’igice, akaba ari yo azunganira ibikorwa byo gufasha abatishoboye n’izindi ngaruka ziterwa n’icyo cyorezo.

 

Yagize ati ‘‘Miliyari 2.5 ni yo mafaranga dushobora kuzabona, mu rwego rwo kongera ubushobozi buriho bwo gufasha Abanyarwanda bagezweho n’ingaruka za coronavirus’’.

 

 

To Top