Umuco

Cléophas Barore yahawe inshingano nshya mu itangazamakuru ku rwego rw’Afurika

Cléophas Barore Umuyobozi w’Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura RMC, yatorewe kuba Umuyobozi wungirije w’Ikigo Nyafurika Kigenzura mu by’itangazamakuru mu gace k’Afurika yo hagati (ECCAS).

Barore yagiriwe icyizere mu inama yateraniye mu Mujyi wa Douala muri Cameroun, ihuje ibitangazamakuru bitandukanye byaturutse mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika, yari asanzwe ari Perezida w’Urwego rw’Itangazamakuru ryigenzura (RMC) bitewe no kuba ari inararibonye mu itangazamakuru mu mwuga w’itangazamakuru bimuhesheje uwo mwanya.

Amakuru yagiye acicikana ku mbuga nkoranyambaga (twitter) bagiye bamwandikira bamushimira ku cyizere yahawe agatorerwa uwo mwanya w’Ikigo Nyafurika Kigenzura mu by’itangazamakuru mu gace k’Afurika yo hagati.

Umunyamakuru Cléophas Barore bamuhundagajeho amajwi mu inama yabereye i Douala muri Cameroun.

Ikigo Nyafurika Kigenzura mu by’itangazamakuru mu gace k’Afurika yo hagati (ECCAS) cyashinzwe mu 1983 gitangira gukora ku mugaragaro mu 1985, icyo kigo kikaba kimaze imyaka 38 kibayeho mu rwego rwo kugenzura uko ibitangazamakuru bigomba kuzuza inshingano zaryo nta guhuzagurika ahubwo rigakora kinyamwuga rigamije kwigisha, kwidagadura no kumenyesha.

Abanyamakuru kimwe n’abandi bagiye bamwifuriza ishya n’ihirwe mu mirimo mishya ashyinzwe,bavuga ko ahesheje ishema u Rwanda mu ruhando rw’itangazamakuru. Azwi ho ubuhanga mu kuyobora ibiganiro bihuje abayobozi bakuru b’ibihugu ndetse n’abandi bantu bakomeye bagana ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru (RBA).

Cléophas Barore asanzwe afite impamyabumenyi mu Itangazamakuru, akaba amaze imyaka 26 mu itangazamakuru,ni umunyamakuru w’umuhanga udashobora kuzakoza isoni igihugu agiye guhagararira mu ruhando rw’amahanga.

Yagiye agaragara mu biganiro bitandukanye nka makuru ki mu binyamakuru, akaba yarakoze kuri Radio Rwanda na Tv, aho usanga ijwi rye rituma umukurikirana adashobora gukura urushinge.

Cléophas Barore yatorewe kuba Umuyobozi wungirije w’Ikigo Nyafurika Kigenzura mu by’itangazamakuru mu bihugu 11 ari byo, Rwanda, Angola, Burundi, Cameroon, Repubulika Santrafrica, Chad, Repubulika Iharanira Demokarasai ya Kongo, Guinne Equatorial, Gabon, Kongo Brazza, São Tomé na Príncipe.

Cléophas Barore akomatanya umwuga w’Itangazamakuru no gukorera Imana nk’inshingano za Gipasitori mu Itorero rya ADEPR.

Ubwanditsi millecollinesinfos.com

To Top