Amakuru

Bumbogo: Abagize Umuryango wa Nyamuziga barasaba umugabane wa sekuru bagenzi babo bahuguje

Basanda Ns Oswald

Umuryango wa Nyamuziga, batuye mu Karere ka Gasabo, mu Murenge wa Bumbogo, Akagari ka Nyabikenke, Umudugudu wa Kamutamu, abandi batuye mu duce dutandukanye, barasaba Leta y’Ubumwe ko yabagoboka kugira ngo babashe kumvikana, bitewe n’amakimbirane bafitanye hagati yabo, aho bamwe muri bo bavuga ko bafite ikibazo cy’isambu, basigiwe n’umubyeyi wabo, wiharirwa na bamwe mu bagize uwo muryango, abandi bakawuhezwamo. Abo bavandimwe bakekana ko hari ruswa ibyihishe inyuma.

Iyo isambu yasizwe na Nyamuziga, kuri ubu ifite agaciro ka miliyoni 37 700 y’amafaranga y’u Rwanda, iyo sambu ifite UPI 12, bayanditseho ubugure, UPI 2, bayandikaho impano, UPI 8, 9, bayandikaho umurage barazwe n’ababyeyi/ubutaka umuryango.

Iyo sambu ifite ubuso hafi hegitari 4 iherereye mu Mudugudu wa Kamutamu, Akagari ka Nyabikenke, Umurenge wa Bumbogo, mbere ya Jenoside Yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 bari barayambuwe n’umuzungu w’umubiligi, ayiteramo gereveliya ariko kubera impunzi zari zaravuye mu cyahoze ari Byumba barabitema barabicanisha ntihasigara n’inkuru.

Mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 bagiye babibwira Leta y’icyo gihe ntiyabumva, Leta y’Ubumwe igiyeho nyuma ya 1994, kubera ko hari abari baranyazwe ibyabo, bamwe mu abagize umuryango wa Nyamuziga bari hafi y’isambu, bagaragaje ako karengane basubizwa isambu bari barambuwe ya sekuru, ibasubiza ibyabo, nabo barabwihererana barinumira babwibaruzaho ntibabibwira abavandimwe babo.

Gasana Innocent umwe mu bagize uwo muryango atuye mu Masizi mu Akagari ka Nyabikenke, Umurenge wa Bumbogo, yavuze ko batunguwe no kumva ko isambu basigiye n’ababyeyi babo, bamwe bawibarujeho, batitaye ku itegeko ry’imicungire y’umutungo w’umuryango n’izungura.

Yagize ati ‘‘Ababyeyi bacu babwambuwe n’abakoroni mu 1954, kubera amateka iki gihugu cyanyuzemo, ababyeyi babura aho babaza mu buyobozi bwose bwayoboye ariko nyuma ya Jeonside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, bamwe mu muryango wacu bajya mu nzego z’ubuyobozi barabugaruza, kuko bashobora kuba baratanze ruswa’’.

Abo bavandimwe babo bashinjwa kubambura ubwo butaka, barimo uwitwa Gahene Gaspard wigeze  kuba Konseye wa Karama na Nshimiye Celestin wari umusirikari, hamwe n’abandi bagenzi babo bagera ku 8, naho bagenzi babo bavuga ko barenganyijwe barimo Gasana Innocent, Gakeri Athanase na Nyirandatirwa Melesiyana n’abandi, bavuga ko barenganyijwe n’abagenzi babo, kuko babasabye incuro nyinshi ko umuryango waterana barabyanga ngo nibagane inkiko.

Icyo kibazo cyahereye mu 2005 kugeza ubu, aho bagiye biyambaza ubuyobozi bw’Umudugudu , Akagari, Umurenge wa Bumbogo n’Akarere ka Gasabo, bakabasaba ko umuryango wabanza guterana kugira ngo bagire icyo banzura, bagenzi babo babubyazamo umusaruro, bakabyanga.

Byatumye, bamwe mu bagize uwo muryango bambuwe ubwo butaka kugana Abunzi kugeza ku Rukiko rwisumbuye rwa Gasabo, bakanzura babasaba kubanza guterana nk’abagize umuryango, ababifitemo inyungu, bakabyanga, bakabasaba gukomeza kujya m inkiko.

Gahene Gaspard umwe mu bagize umuryango wa Nyamuziga, umwe mu bashinjwa kuba yaribarujeho uwo mutungo w’Umuryango wa Nyamuziga Sekuru wabo, bavuze ko badashobora guterana nk’umuryango, kuko urwo rubanza rwagiye mu nzego zitandukanye uhereye mu Abunzi kugeza ku Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo, ko ntabwo bashobora kongera guterana nk’abagize umuryango.

Nshimiye Celestin, avuga ko nta isambu afite itari iya sé, ko umugabane w’isambu atunze yawusigiwe na sé, yagize ati ‘‘Imigabane mfite ni iya Data n’abandi na bo bazagabane isambu ya ba sé, kuvuga isambu ya Nyamuziga ni nko guca umugani, yapfuye mu 1916, nta muzungu wigeze atunyaga’’.

Icyo kibazo cy’iyo sambu yasizwe na sekuru wabo Nyamuziga, cyagiye kibwirwa inzego zitandukanye, ubuyobozi bw’umudugudu, Akagari, Umurenge n’Akarere ka Gasabo, aho uwari Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo Rwamurangwa Steven yabwiye ubuyobozi bw’Umurenge gukurikirana icyo kibazo, uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bumbogo Ntaganzwa Jean Marie Vianey, ubu akorera ku Karere ka Gasabo, basabwe gukurkirana icyo kibazo.

Twagerageje kubaza kuri telephone uwari umuyobozi w’umurenge wa Bumbogo Ntaganzwa JMV mu gihe bamwe bigabanyije iyo isambu ntiyaboneka, kimwe n’Umuyobozi w’Umurenge wa Bumbogo uhari kuri ubu ntibaboneka kuri telephone zigendanwa.

Gutinzwa ku rwo rubanza, urukiko rusaba ko umuryango wabanza ugaterana hanyuma bakawushyikiriza umwanzuro, aho bamwe mu bafite iyo sambu batabikozwa, bamwe muri bo bambuwe ubwo butaka burenga hegitari 4, bakaba basaba ko Leta y’Ubumwe yabarenganura, kugira ngo amakimbirane ari muri uwo muryango ashireho, bityo ngo babone umugabane basigiwe n’umubyeyi wabo bakomokaho, bityo bazaturane bavukana mu mahoro.

To Top