Ubuzima

Bugesera:Imwe mu myitwarire y’abakobwa yo mu miryango y’abasigajwe inyuma n’amateka muri Covid-19

Bamwe mu bakobwa bo mu miryango yasigajwe inyuma n’amateka, bo mu Murenge wa Nyamata mu Tugari twa Nyamata y’Umujyi na Maranyundo mu Karere ka Bugesera, bavuga ko icyorezo cya Coronavirus,  cyabagizeho ingaruka z’ubukene bukabije, bituma bishora mu ngeso z’ubusambanyi, none kuri ubu bakomeje guhangana n’ingaruka zabyo, ari nayo mpamvu basaba ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera, kubafasha ntibakomeze kwishora muri izi ngeso.

Umwe muri abo ni umukobwa ufite imyaka 26, yatwaye inda muri ibi bihe, uwayimuteye amuhonze amafaranga ibihumbi bitatu y’amanyarwanda (5000 frws), ibyo akavuga ko byamubayeho kubera ubukene bukabije umuryango we watewe n’icyorezo cya Coronavirus, bwatumye yishora mu busambanyi na n’ubu avuga ko akomeje gukora kugira ngo abashe kubaho, kuko nta mikoro umuryango we ufite.

Ati “ubona iminsi umaze utaryama, utarya ugahitamo kujya gushaka aho ukorera ibyo bibiri, cyangwa se nyiri inzu, akakubwira ati ejo nzabirukana, ugahitamo kujya gushaka umugabo murarana, ukabona ubwishyu”.

Si uwo mukobwa gusa, kuko n’abandi bakobwa,  bavuga ko icyorezo cya Coronavirus, cyatumye bishora mu ngeso z’ubusambanyi, aho umugabo uje ubagana akabaha amafaranga bakorana ubusambanyi, kugira ngo babashe kurengera ubuzima bwabo, ibyo bikaba ari ibintu binakorwa n’abagore bafite abagabo, abo bose bagasaba ubuyobozi kubafasha kugira ngo babashe kubaho badahanze amaso amafaranga, bahongwa n’abagabo bakorana ubusambanyi.

Imyitwarire y’abo bakobwa, inengwa na Imanishimwe Yvette  Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Bugesera, aho avuga ko bitagakwiye ko bishora mu ngeso z’ubusambanyi, kubera inzara na cyane ko harimo ingaruka nyinshi zirimo n’icyorezo cy’agakoko gatera SIDA.

Uwo muyobozi avuga ko bagerageje gufasha abaturage bose bagizweho ingaruka na COVID-19, ubu bufasha kandi bakaba bakomeje kubutanga ku bufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye b’ako karere.

Abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma mu Karere ka Bugesera, ni bamwe mu batuye ako karere bugarijwe n’ubukene, gusa ubuyobozi bw’akarere bukavuga ko nta mwihariko bugira mu kubafasha, kuko bubafasha nk’uko bufasha n’abandi baturage.

 

Eric Habimana

 

 

 

 

To Top