Uburezi

Abikorera bagiye gufatanya na Leta mu byiciro byose by’uburezi

Urugaga rw’abikorera mu gice gishinzwe uburezi batangaza ko bagiye gukorera hamwe na Leta mu guteza imbere uburezi mu byiciro byabwo byose, akaba ari mu rwego rwo kuzamura ireme ry’uburezi no gufasha abana b’u Rwanda kugira ubumenyi bwagutse kandi bwuzuye.

Dr Kabera Callixte ni umuyobozi wa Kaminuza y’ubukerarugendo n’amahoteri (UTB) akaba anahagarariye urugaga rw’abikorera mu bijyanye n’uburezi bw’amashuri makuru na kaminuza, atangaza ko nk’abikorera bumvikanye na Leta gufatanya mu burezi kandi mu byiciro byabwo byose.

Yagize ati “Kuva mu burezi bw’inshuke nko mu bigo nyongeramikurire  kuzamuka hejuru twiyemeje gufatanya na Leta kuko bigaragara ko tukiri hasi mu kuzamura ubushobozi bw’abiga mu mashuri, ubufatanye tubona bushoboka kandi bwahozeho, ahubwo ubu ni ukongera no kunoza kurushaho.”

Avuga ko ikibazo cy’uburezi ari ik’igihugu ariko kandi ngo mu gihugu harimo n’abikorera bagomba gufatanya na Leta mu guteza imbere abaturage, ubumenyi n’ibindi.

Kabera avuga ko mu burezi bw’imyuga, mu ikoranabuhanga n’ahandi abikorera bagomba kugiramo uruhare kuko ngo n’ubundi abana ni ababo n’ubwo Leta iba yafashe iya mbere mu gushyira ibikenewe mu burezi.

Dr Usengumuremyi Jean Marie Vianney, akaba ahagarariye amashuri yisumbuye yigenga mu Rugaga rw’abikorera (PSF), yemeza ko amashuri yigenga afite uruhare runini mu gufatanya na Leta kandi ngo nta kibazo gihari ndetse ngo n’ibyo bakenera kuri Leta barabibona na bo bakagira uruhare rwo gutegura amashuri, abarimu bigisha bityo bakakira abanyeshuri kandi batari bake.

Ku kijyanye n’icyo basabwa na Minisiteri y’Uburezi cyo kubaka  amashuri y’inshuke yiyongera ku bindi byiciro by’uburezi bafite, avuga ko ibyo bishoboka rwose kandi ko bagiye kubikora, ku ishuri risanzwe rifite ikiciro cy’amashuri abanza n’ayisumbuye umuntu akongeraho icyumba cyangwa ibyumba bibiri bizigiramo abana b’inshuke batuye muri ako gace.

Ati “Ibi abikorera tubyumva vuba, n’ubundi dusanzwe dufatanya na Leta mu burezi na kiriya kiciro k’inshuke  tuzakigiramo uruhare, kuko ni twe twikorera kandi dukanakorera abana bacu n’igihugu cyacu.”

Abikorera bemera gutanga umusanzu wabo mu burezi bw’amashuri y’inshuke, abanza n’ayisumbuye ndetse na kaminuza, ibyo ngo bikazafasha uburezi bw’u Rwanda gutera imbere ndetse n’ireme ryabwo rikazamuka.

To Top