Ibidukikije

Abaturage barinubira izamuka ry’ibiciro rya gaz yo gutekesha

Ku wa 13 Ukuboza 2021 ni bwo Urwego rw’Igihugu Ngenzuramikorere (RURA) rwashyize hanze ibiciro biri hasi ugereranyije n’ibyari bisanzwe bihari, yanzura ko bizatangira gukurikizwa ku wa 15 Ukuboza 2021 ariko kugeza ku wa 07 Mutarama 2022 nta kirahinduka.

Ibyo biciro byashyizweho byari mu byiciro 3 guhera ku muntu urangura gaz ayikuye mu mahanga, aho igiciro cyari 1 151 Frw ku kilo, ku barangura igiciro cyo kikaba 1 220 Frw ku kilo ndetse na 1 260 Frw ku kilo ku muguzi wa nyuma.

Ibyo byari bivuze ko icupa rya gaz rya 3Kg rizajya rigurishwa 3 780 Frw, irya 6 Kg rigurishwe 7 560 Frw, irya 12 Kg ryo rigurishwe 15.120 Frw, irya 15 Kg ryashyizwe kuri 18.900 Frw, irya 20 Kg rishyirwa ku 25.200 Frw, mu gihe irya 50 Kg rigurishwe 63.000 Frw.

Abanyarwanda batangiye kwiruhutsa bumva ko bagiye kugabanyirizwa ko bari bamaze igihe bayigura ku biciro biri hejuru, aho umuguzi wa nyuma yayiguraga hagati ya 1 500 Frw ku kilo na 1 600 Frw.

Abaguzi bavuga ko igiciro kiri hejuru kuko bishyura ibihumbi 17 Frw ku icupa ry’ibilo 12 kandi bakabaye  bishyura 15.120 Frw.

Bati “Turayigura kuko nta kundi twabigenza, dutekereza ko impamvu bitahindutse bikatuyobera”.

Umuyobozi Mukuru wa Kigali Gas Traders, yemeje na we ko ibiciro byashyizweho bitahindutse, bitewe ni uko ibyo RURA yatangaje bitakozwe uko bikwiriye.

Dr Edouard Ngirente Minisitiri w’Intebe waherutse gutangariza Intumwa za Rubanda ko igiciro cya gaz yo gutekesha kigiye kujya kigura amafaranga ibihumbi 17 ku icupa ry’ikilo 12, iki giciro cyari gutangira kubahirizwa ku wa 15 Ukuboza 2021 ariko kugeza magingo aya muri Mutarama 2022 nta kirahinduka.

Umuyobozi wa Kigali Gaz Ltd, umwe mu bashoramari yavuze ko kilo cya gaz cyahoze ku mafaranga hagati ya 700 frws na 800 frws ariko ko kugeza ubwo ibyemezo byari byashyizweho byari hagati ya 1 400 na 1 500, kugeza ubu abaturage bakaba bakomeje kurira ayo kwarika, kuko ibiciro bidahinduka, ni kuvuga ko ibiciro byikubye incuro 2.

Uhereye igihe ibiciro byagiye byiyongera, abaturage barimo Karemera André na Margarita Zaninka bavuga ko kubera ibiciro bya gaz byakomeje kuzamuka, ko basubiye mu gucana amakara, kuko basanga umufuka w’amakara uhagaze ku mafaranga ibihumbi 10, bavuga ko ari bwo buryo bwonyine busigaye bakoresha.

Bati ‘‘ibyo gukoresha gaz turasaba n’abamaze kugenda tubyibagirwa rwose, kuko yarahenze cyane kandi Leta yari yatwijeje ko hari icyo igiye kubikorana bakagabanura ibiciro, none byaranze’’. Gaz y’ibiro 12 yaguraga amafaranga hagati ya 9,300Frw-10,000Frw, ubu rigurwa amafaranga ibihumbi 17.

Dr Edouard Ngirente Minisitiri w’Intebe na we ahamya ko igiciro cya gaz gihanitse avuga ko barimo kureba uburyo abaguzi batakomeza guhendwa nyuma yo kubikorera inyigo.

Mu Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, yabwiye Abadepite ko bazasuzuma uburyo umucuruzi n’umuguzi hatahendwa ariko kugeza ubu abaturage bakomeje kurira ayo kwarika.

Leta y’u Rwanda yijeje Abanyarwanda ko muri 2030 izaba yamaze kugabanya 38% by’imyuka yoherezwa mu kirere, harimo kudatema amashyamba avanwamo inkwi n’amakara, bikaba ngombwa kuzashakirwa ubundi buryo bwakoreshwa mu gucana hagamijwe ko abantu bahumeka umwuka mwiza utangije ibidukikije.

Ernest Nsabimana Umuyobozi Mukuru wa RURA yabwiye itangazamakuru ko gaz ya 3 kgs izajya igurishwa 3 780 frws, iya 6 kgs igurishwe 7 560 frws, iya 12 Kgs igurishwe 15 120 frws, iya 15 kgs igurishwe 18 900 frws, iya 20 kgs igurishwe 25 200 frws, irya 50 kgs rigurishwe 63 000 frws. Igiciro fatizo gishyirwa ku 1 260 ku kilo ko kandi icyo giciro cyari kubahirizwa mu gihugu hose ariko ntabwo byigeze byubahirizwa.

Ku wa 09 Ukuboza 2021, Urwego rw’Igihugu Ngenzuramikorere (RURA) rwari rwatangaje ko hagiye kubakwa ubukiko bwa Gaz bufite ubushobozi bwo kubika hagati y’amezi 2 kugeza kuri 3, ibyo bigakorerwa mu cyanya cyahariwe inganda i Masoro mu Karere ka Gasabo.

Basanda Ns Oswald

To Top