Ubukerarugendo

Abahize abandi mu guteza imbere ubukerarugendo bahembwe

Ku nshuro ya kabiri Ishami ry’Ubukerarugendo mu rugaga rw’Abikorera ‘Chamber of Tourism Rwanda’ ryatanze ibihembo ku bantu bahize abandi mu bikorwa bijyanye no guteza imbere ubukerarugendo.

Iki gikorwa cyabereye muri Kigali   Convention Centre ku mugoroba wo ku ya 14 Ukuboza 2019 kitabiriwe n’abikorera batandukanye by’umwihariko bafite aho bahurira n’ibikorwa by’ubukerarugendo. Bamwe muri bo ni abafite amahoteri, abayobora abantu mu bikorwa by’ubukerarugendo, abafite amaresitora n’abandi.

Muri icyo gikorwa habaye ibikorwa bitandukanye birimo no gutanga ibihembo mu byiciro byose byahatanaga, dore ko gutanga ibihembo cyari cyo gikorwa nyamukuru.

Gatera Andrew, watsindiye igihembo cya rwiyemezamirimo ukiri muto mu bijyanye n’ubukerarugendo, akaba afite kompanyi yitwa G-Step Tours yavuze ko yishimiye icyo gihembo.

Avuga ko mbere yo gutangira umushinga ujyanye n’ubukerarugendo yabanje gukora ubucuruzi bujyanye n’ikoranabuhanga ariko aza guhomba nyuma atekereza icyo yakora atangira umushinga  w’ubukeraragendo.

Avuga ko kwinjira mu bijyanye n’ubukerarugendo ari uko yabikundaga kandi ngo ubu n’ibijyanye n’ubucuruzi bujyanye n’ikoranabuhanga yongeye kubikora kandi bigenda neza.

Gutsindira igihembo avuga ko byaturutse ku kuntu akunda ibyo akora bituma abiha umwanya.

Rutagarama Aimable, Umuyobozi w’Ishami ry’Ubukerarugendo mu rugaga rw’Abikorera yatangaje ko icyo gikorwa bateguye kigamije gushimira abacuruzi, ibigo by’ubucuruzi byitwaye neza n’abandi bakora ibirebana n’ubukerarugendo.

Yagize ati “Ni ugushimira abacuruzi, ibigo by’ubucuruzi byitwaye neza ariko ntabwo ari ibigo gusa ahubwo n’abanyamwuga bakora mu by’ubukerarugendo. Ibi birori bifite impamvu zo kubitegura kuko dukwiye  gutanga serivisi nziza.”

Yavuze ko kandi w’abayobora abantu mu bukerarugendo umubare wabo wazamutse ugereranyije n’umwaka ushize, kandi abatari bafite ubumenyi buhagije bahawe amahugurwa.

Yakomeje avuga ko kandi icyo gikorwa kizakomeza kuba ngarukamwaka. Ibihembo byatanzwe ni 32.

Umuyobozi wungirije mu rwego rw’Igihugu rw’Iterambere  “RDB” Niyonkuru Zéphanie yavuze ko basaba  abikorera kongera ibikorwa na serivisi zihabwa ba mukerarugendo, nyuma y’amasezerano u Rwanda rukomeje kugirana n’amakipe akomeye ku Isi ndetse n’ibigo by’ubucuruzi.

Ikipe u Rwanda rwagiranye amasezerano na zo ni Arsenal na Paris Saint-Germain, n’Ikigo mpuzamahanga gikorera ubucuruzi ku ikoranabuhanga kitwa Alibaba Group, cy’Umushinwa witwa Jack Ma.

Niyonkuru yashimangiye ko kandi  serivisi  nziza z’abikorera ari zo zizafasha Leta kugera ku ntego yo kwinjiza miriyoni 800 z’amadorari y’Amerika  (Amafaranga y’u Rwanda miriyari zirenga 700) avuye ku bukerarugendo mu 2024.

To Top