Ubuzima

Abadepite bahangayikishijwe n’igihombo RSSB ikomeje kugwamo

Abagize Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, bavuga ko batewe impungenge n’imishinga Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda RSSB gishoramo imari, ariko bikaba bigaragara ko ihomba.  Urugero bamwe batanga ni ibijyanye n’inyubako za Vision city, aho buri nzu yagurishijwe ku gaciro 44% y’ayayishoweho.

Raporo y’umugenzuzi w’imari ya Leta yo mu mwaka wa 2018-2019 igaragaza ko ikigo cy’igihugu cy’ubwiteganyirize mu Rwanda RSSB, mu mushinga wacyo wo kubaka umudugudu w’ikitegererezo wa Gacuriro Vision City mu mujyi wa Kigali, wagombaga gutwara amafaranga y’u Rwanda arengaho gato miliyari 77, gusa waje kuzura utwaye miliyari zirenga 111.

Dr Uzziel Ndagijimana Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, avuga ko mu rwego rwo kuziba iki gihombo Leta yahisemo kugira amafaranga yishyura RSSB kugira ngo abakiriya bagure izo nzu ku giciro cyo hasi.

Ati “RSSB yahawe ingurane ijyanye n’igiciro cy’ibikorwa remezo agera kuri miliyari 29, ayo Leta yumvikanye na RSSB kugira ngo igiciro cy’inzu kigabanuke, maze abantu babashe kuyagura atabahenze, ikindi ni uko kugira ngo abantu bitabire kuyagura twumvikanye na ma banki, kugira ngo ama banki atange inguzannyo n’abayagura biyongere”.

Ikigo cy’ubwiteganyirize cya RSSB ni ikigo cyakunze kuvugwamo imicungire mibi y’umutungo uretse ikibazo cy’amazu yubatswe ariko akagurishwa ku giciro cyo hasi, muri RSSB haravugwamo igihombo cya miliyoni zigera ku 140 z’amafaranga y’u Rwanda, zagujijwe n’abakozi ntibazishyure.
Abadepite bavuga ko bafite impungenge ku ishoramari rikorwa na RSSB rirangira ari ibihombo.

Mu badepite 62 bari bitabiriye inteko rusange yo kuri uyu wa kabiri, 14 ntibanyuzwe n’ibisobanuro bahawe na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi 5 barifata mu gihe 1 yatoye impfabusa.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi we avuga ko Leta yemeye gufasha RSSB mu rwego rwo kugira ngo idahomba.

Eric Habimana

 

 

 

To Top