Amakuru

Kigali: Umuryango Brahmakumaris wizihije Umunsi Mpuzamahanga w’Umwitozo wo Gutuza (Meditation)

Umuryango Brahmakumaris uharanira ubugiraneza n’urukundo, ku wa 21 Ukuboza 2024, wifatanyije n’abandi bafite umuhamagaro nk’uwabo hirya no hino ku isi, mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umwitozo wo gutuza (Meditation).

Umuhango witabiriwe n’uhagarariye Ubuhinde mu Rwanda, wabanjirijwe no gucana urumuri hifashishijwe buji, Hakurikiraho umwitozo wo gutuza (Meditation) muri rusange, wayobowe na Sister Sita, uhagarariye Umuryango wa Brahmakumarismu Rwanda.

Mu ijambo ry’uhagarariye Brahmakumaris mu Rwanda Sister Sita atanga inyigisho za Meditation, yavuze ko uyu munsi washyizweho n’Umuryango w’Abibumbye kugira ngo wizihizwe ku isi yose.

Ku wa 21 Ukuboza ni umunsi ngarukamwaka, mu Rwanda wabereye mu icumbi ry’uhagarariye Ubuhinde mu Rwanda.

Agaruka ku kamaro k’umwitozo wo gutuza, uhagarariye uwo muryango yagize ati “Umwitozo wo gutuza uyobora ibitekerezo bizima, bifasha abantu kubana neza mu mahoro no mu mutuzo nta bushyamirane”.

Sister Sita atanga inyigisho za meditation avuga ko Umuryango w’Abibumbye washyizweho uyu munsi umaze kubona ko ufite akamaro, kuko bifasha abantu gusabana, bityo amahoro akimakazwa ku isi yose.

Rwerekane Valentin ni Umunyarwanda watangiranye n’uyu muryango, kuko awumazemo imyaka 19, yagize “Abantu bitabiriye uyu munsi basobanukiwe gutuza icyo ari cyo, kuko iyo utuje mu mutima utanga amahoro, uba mu isi y’amahoro”.

Valentin akomeza avuga ko meditation atari ibintu by’Abahinde bonyine, ko hari abavuga ko ari amashitani, ko ibyo ari ibinyoma, avuga ko ari iya buri muntu wese, waba mu idini y’Abakirisitu, Abayisilamu ko buri wese yakora meditation.

Ambasaderi Mridu Pawan Das, mu ijambo ry’uhagarariye Ubuhinde mu Rwanda, yatangaje ko umwitozo wo gutuza ari ingenzi mu buzima, kuko uzana amahoro n’ituze mu mutima, umuntu uremerewe imufasha kwigaruramo ituze n’icyizere.

Ku wa 21 Ukuboza 2024, isi yizihije ku nshuro ya mbere, Umunsi mpuzamahanga w’umwitozo wo gutuza (Meditation).

Uwo munsi mukuru ngarukamwaka wemejwe n’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye yateranye ku wa 29 Ugushyingo 2024.

Basanda Ns Oswald

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
30 − 18 =


To Top