Amakuru

Ifumbire mvaruganda ubushakashatsi bugiye gukorwa kuri Gaz Methane yo mu Kivu

Ubushakashatsi bugamije kureba niba Gaz Methane yo mu Kiyaga cya Kivu ishobora gukorwamo ifumbire ya Urée, ni kimwe mu ngamba zigamije kugabanya ingano y’ifumbire ituruka hanze mu gihe n’igiciro cyayo cyatumbagiye.

Amakuru dukesha The New Times avuga ko Urée ikorwa havangwa ammoniac n’ibindi binyabutabire. Ubushakashatsi buteganya gutangira kuyikorera yanagennye miliyoni 100 Frw bugamije kureba niba byashoboka.

Inteko Ishinga Amategeko na yo yashyigikiye Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe kugenzura Ingengo y’Imari, aho Omar Munyaneza, yavuze ko ubwo bushakashatsi bugamije kwimakaza gahunda y’u Rwanda y’iterambere rirambye.

Charles Bucagu Umuyobozi wungirije w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi, yabwiye itangazamakuru ko ubwiyongere bukabije bw’ibiciro by’ifumbire biturutse kuri Covid-19 no ku ntambara ya Ukraine n’u Burusiya, bwagize ingaruka.

Iryo zamuka ryatumye ifumbire itumizwa mu mahanga igera mu Rwanda ihenze, bitewe n’izo mpamvu ziyongera ku kuba ibikomoka kuri peteroli byarahenze.

Nka NPK mu 2020 yageraga mu Rwanda ihagaze ku gaciro ka 710 Frw ku kilo kimwe ariko kuri ubu ikaba igera mu Rwanda ifite agaciro ka 1307 Frw. Ni izamuka rya 91% mu gihe kitageze ku myaka ibiri.

Ikilo cy’ifumbire ya Urée cyageraga mu Rwanda gifite agaciro ka 639 Frw mu 2020 ubu isigaye igera mu gihugu ifite agaciro ka 1280 Frw. Ni ukuvuga ko yo yazamutse hafi ku 100%.

DAP yageraga mu gihugu igura 739 Frw ku kilo kimwe mu 2020, ubu ihagera igura 1435 Frw. Nayo yazamutse hafi kuri 94%.

Bucagu ati “Dufite ikibazo cy’ibiciro by’ifumbire mvaruganda bikomeje kuzamuka ku buryo budasanzwe. Kandi Gaz Methane yo mu kivu ishobora kwifashishwa mu gukora ifumbire. Mu gihe ibiciro biri kwiyongera, gahunda yo gukemura iki kibazo, ni ukwikorera iyacu.”

Yavuze ko bagiye gukora ubushakashatsi bw’ibanze buzarangira bugaragaje niba ishobora gukorerwa mu gihugu imbere.

 Basanda Ns Oswald

To Top