Amakuru

Bgd Jenerali Clément Bitangalo Bulime yagizwe Komanda w’agateganyo w’ibikorwa Sokola 2 mu Majyaruguru ya Kivu

Burigadiye Jenerali Clément Bitangalo Bulime yagizwe Komanda w’Agateganyo w’ibikorwa Sokola 2 muri Kivu y’Amajyaruguru n’ibikorwa bya gisirikari FARDC na M23, akaba azafatanya na Liyetona Jenerali Philemon Yav Irung, wagizwe Komanda w’Akarere ka 3 ka FARDC ‘‘Defence Zone’’, we akazaba ayobora ibikorwa byo kurwanya M23.

Ku wa 07 Nyakanga 2022 amakuru avuga ko imirwano yongeye kuba hagati ya FARDC na M23 i Kanyabusoro.

Burigadiye Jenerali Clément Bitangalo Bulime asimbuye Burigadiye Jenerali Peter Cirimwami, wagizwe Komanda w’Agateganyo w’Akarere ka 32 ka gisirikare mu Intara ya Ituri.

Icyo cyemezo cyafashwe na Félix Tshisekedi Umukuru w’Igihugu akaba n’umuyobozi mukuru w’Ingabo, mu nama iheruka y’inama y’ingabo y’ikirenga maze bishyirwa ahagaragara ku wa 6 Nyakanga 2022 n’Umuyobozi mukuru wa FARDC.

Jenerali Célestin Mbala Munsense Umuyobozi mukuru w’Ingabo z’Igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (FARDC), yavuze ko izo mpinduka zafashwe mu guhuza ibikorwa.

Umuyobozi mushya ushinzwe ibikorwa Sokola 1 yayoboye urwego rw’ibikorwa bya Ituri mbere y’uko ashyirwaho.

Liyetona Jenerali Philémon Yav Irung, Komanda wa zone ya 3 y’Ingabo, yagenewe kuyobora ibikorwa bya gisirikare; naho Liyetona Jenerali Constant Ndima Konbga, Guverineri w’Ingabo mu Majyaruguru ya Kivu, azibanda ku micungire y’Ubutegetsi na Politiki y’Intara.

Ubwanditsi

To Top