Mukabetsi utuye mu karere ka Gicumbi ,arasaba ubuyobozi kugira icyo bukora akareka kubuzwa amahoro n’umuhungu we umuhoza ku nkeke kubera ubusinzi .
Aya majwi yiganjemo intonganya nibwo buzima Mukabetsi Marie Rosa uri kigero cy’imyaka 70 avuga ko abanyemo n’umuhungu we Gasasira J felix, bapfa ko atamuha amafaranga yo kujya kunywa inzoga ,ubwo twajyeraga murugo rwabo twasanze ibitutsi ari byose bijyanye no kubwirwa amagambo nyandagazi hafi kumukubita bitewe n’uko uyu mubyeyi ngo atamuhaye amafaranga nkuko yabyivugiraga.
Ati “urongera kungaruka imbere nkabona iyo sura yawe hano ndahita nkwereka icyo ndicyo,mpora nkwaka amafaranga aho kuyampa ukayajyana mubyawe,niba utampa amafaranga ndi umuhungu wawe ubwo urumva hari icyo umariye nka mama”.
Gusa nyuma y’ibi byose tuganira na Gasasira J. felix utungwa agatoki na Nyina kubwo kumubuza amahoro akaba abihakanira kure ko atajya amubuza amahoro ko ahubwo arimo kumuharabika kuko wenda hari ibyo baba batumvikanyeho.
Ati “ ubwo se wowe nk’umunyamakuru urumva ibyo akubwira aribyo,wafata umubyeyi wawe ukamubuza amahoro se witwaje iki,njye arambeshyera ntago nabikora rwose”.
Bamwe mu baturanyi bemeza ko uyu muhungu abangamiye umutekano wa nyina ku buryo ngo ninzu yubakiwe yayikuyeho urugi .
NSHIMIYIMANA Valens ushinzwe imari n’ubutegetsi mu murenge wa Byumba , yavuze ko iki kibazo batakigejweho ,cyakora arasaba Mukabetsi kugana umurenge hagashakwa umuti wacyo.
Gasasira J. felix usanzwe akora akazi ko kwisuma ,ashinjwa kunywera amafaranga yose akorera ,yayamara akadukira naya nyina ,yayabura agatuka nyina ndetse no gushaka kumukubita kuburyo ngo ubuyobozi bwabyinjiramo bitarafata indi ntera .
Yanditswe na Eric Habimana