Ababyeyi bafite abana bafashwa n’umushinga wa ‘‘Compassion international’’, ukorera mu Itorero rya Gasharu Maranatha Mission of Rwanda riherereye mu Kagari ka Gasharu mu Murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga, baribaza aho amatungo magufi y’ihene bari bahawe n’uwo mushinga ngo abafashe kwikenura yarengeye, nyuma y’uko uwo mushinga uzibambuye mu kwezi kwa cumi umwaka ushize 2020, ubizeza ko zigiye gukingirwa bakazisubizwa, none kugeza ubu bakaba batarongera kuzibona.
Abana bafashwa n’uwo mushinga nyuma y’uko bari bamaranye amezi atatu amatungo magufi y’ihene bari bahawe n’uwo mushinga wa RWA670, ubuyobozi bwawo bwabasabye kuyagarura ngo ahabwe inkingo, ariko birangira apakiwe imodoka asubizwa Rwiyemezamirimo kuva ubwo bakaba batarongera kuyasubizwa, aho bibaza icyabaye ngo bo gusubizwa ayo matungo.
Ati “ baraje baratubwira ngo tuzazane ihene bari baduhaye maze bazikingire, twarazifashe turazijyana tuzigejeje ku mushinga aho kuzikingira bahise bazipakira imodoka barazitwara, barangije baratubwira ngo bazazitugarurira, ariko kugeza ubu ntabwo ziragaruka, nta n’ubwo batubwiye impamvu twazambuwe”.
Niyirora Samuel uyobora uwo mushinga wa RW670 avuga ko impamvu yatumye abo bagenerwabikorwa badasubizwa amatungo bari bahawe, ari uko amatungo yari yatanzwe hari ibyo atari yujuje, banasabye uwari yazibahaye ko abyuzuza arazitwara arazitindana, ari byo byatumye bamusaba kuzihindura, birangira azigumanye, ari byo byatumye bashaka aho bakura izindi hene, kugeza ubu bikirimo gutunganwa, ariko akaba anabizeza ko bitarenze ukwezi kwa kane uyu mwaka wa 2021 bazaba bamaze guhabwa andi matungo.
Ubuyobozi bw’uwo mushinga bukomeza buvuga kandi ko mu isoko rishya ryo gushaka andi matungo abagenerwabikorwa bose uko ari 202 bazahabwa ihene, mu gihe abari hazihawe mbere bari 120 gusa.
Usibye gukemura icyo kibazo bikaba bisaba ko ubuyobozi bw’uwo mushinga bukwiye no kwita ku bindi abo bagenerwa bikorwa banenga birimo ko ihene bari bahawe zari nto, ugereranije n’igiciro cy’ibihumbi 30 imwe yari yabariwe, bitewe n’uko hari n’ababonye intoya ziri hagati y’ibihumbi 15 na 20.
Eric Habimana