Tabaro Jean Claude utuye mu Kagari ka Gisiza mu Murenge wa Rukomo ,mu Karere ka Gicumbi, arashinja Umurenge wa Rukomo kumwambura amafaranga y’ubukode bw’inzu bw’amezi 7,nyuma yo gusabwa gucumbikira umuturage utari ufite aho kuba, none bikaba bikomeje kumukururira ubukene, Ubuyobozi bw’Umurenge bwo buti nta masezerano twagiranye ko tuzamwishyura.
Intandaro y’umwuka mubi uvugwa hagati ya Tabaro Jean Claude n’Umurenge wa Rukomo, ni umuturage ubuyobozi bwacumbikishirije mu nzu ye, nyuma y’aho atagiraga aho aba kuko yavuye muri Uganda agasanga amasambu y’iwabo yose yaragurishijwe, ariko amezi abaye 7 umurenge ntacyo ukora ngo yishyurwe amafaranga y’ubukode.
Ati “ bansabye ko nabaha inzu yo gukodesha kugira ngo babashe kubona aho bacumbikira umuturage wari uturutse muri Uganda ageze inaha, asanga ahahoze amasambu y’iwabo haragurishijwe, ariko kugeza ubu amezi abaye 7 nta faranga bampa kandi iyo nzu niyo yari intunze, kuko narayikodeshaga nkabona ayo gutunga abana”.
Ku ruhande rw’ubuyobozi butungwa agatoki ko kwambura uwo muturage bwo bubyamaganira kure aho Muhayimana Pierre Celestin ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Murenge wa Rukomo, ahakana kwambura Tabaro dore ko ngo nta n’amasezerano yo kumwishyura ubukode bafitanye, ahubwo ngo cyari igikorwa cy’ubugiraneza.
Ati “ntabwo twigeze tugirana amasezerano ko tuzajya tumwishyura iriya nzu, ahubwo yayitanze nk’igikorwa cy’ubugiraneza yarakoreye umuntu utagiraho kuba”.
Nubwo ubuyobozi bumwitakana, Tabaro avuga ko amezi 7 aberewemo ari menshi, ku buryo ngo atagishoboye kwihanganira gucumbikira uwo muturage, mu gihe yakareberewe n‘ubuyobozi, dore ko iyo nzu ari yo yarisanzwe igira icyo imwinjiriza.
Eric Habimana