Rugamba Yverry uzwi mu muziki wa RnB nka ‘Yverry’ ageze kure imyiteguro yo kumurika alubumu ye ya mbere yitiriye indirimbo ye “Love you More” itarashyirwa hanze izaba ikubiyemo ubutumwa butaka umukunzi we.
Iyo alubumu azayimurika ashyigikiwe n’abahanzi nyarwanda bamaze kubaka izina banagezweho muri iyi minsi.
Byatangajwe ko ku itariki 14 Gashyantare 2020 muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, Yverry azahamurikira alubumu ye ya mbere yakubiyeho indirimbo zamuranze mu rugendo rw’imyaka itari mike yihebeye umuziki nyuma y’uko asoje amasomo y’umuziki mu Ishuri rya Muzika ku Nyundo.
Muri iki gitaramo gikomeye yatumiyemo umuhanzi King James uherutse gushyira hanze indirimbo “Yabigize birebire”, “Meze Neza”, “Icyangombwa” ndetse na “Ese Uracyankunda” akaba umuhanzi umaze kuba ubukombe mu muziki wo mu Rwanda, dore ko amaze imyaka itari mike mu ruganda rw’umuziki nyarwanda, hagaragaramo kandi umuhanzi Cyusa uzwi mu ndirimbo za Gakondo.
Hari kandi Bruce Melody uherutse gushyira hanze indirimbo “Katerina” umaze kuririmba mu bitaramo bikomeye, Andy Bumuntu uherutse gushyira hanze indirimbo “On Fire” yanakiriwe neza n’abakunda umuziki we dore ko ubu imaze kurebwa n’abagera ku bihumbi 872,632 , umuhanzikazi Queen Cha ukunzwe mu ndirimbo ‘Winner’ , ‘Twongere’ afatanyije na Bruce Melodie ndetse na ‘Question’ aheruka gushyira hanze.
Social Mula uheruka gushyira ahagaragara alubumu “Ma Vie” mu gitaramo gikomeye umwaka ushize, nawe yatumiwe mu gitaramo cyo kumurika alubumu ya Yverry akaba nawe afite zimwe mu ndirimbo zakunzwe n’abatari bake zirimo nka “Super Star”, “Ku Ndunduro”, “Ndiho”, “Amahitamo”, “Isegonda” n’izindi, ndetse akaba anaheruka gushyira ahagaragara amashusho indirimbo ye nshya yise ‘Yayobye’.
Yverry uherutse gushyira hanze amashusho y’amagambo agize indirimbo “Uziye Igihe” yakozwe ikanatunganywa na Producer Bob Pro, iyi alubumu nshya agiye gushyira hanze izaba ikubiyeho nyinshi mu ndirimbo zamuzamuriye igikundiro mu banyarwanda, aho ku ikubitiro bivugwa ko yakunzwe akanubakira izina mu ndirimbo “Nk’uko njya mbirota”, “Ndabigukundira”, “Umutima”, “Naremewe wowe”, “Amabanga”n’izindi nyinshi.
Umuhanzi Yverry abimburiye abandi mu kumurika alubumu ye mu gihe uyu muco wasaga n’umaze gucika mu bahanzi b’Abanyarwanda bakunze gukora indirimbo zabo ariko ntibazikubire kuri alubumu, akenshi bazikorera mu bitaramo bitandukanye baba batumiwemo.
Yverry ni umwe mu bahanzi bahagaze neza kandi batanga ikizere muri iki gihe mu muziki nyarwanda, indirimbo ze ziganjemo iz’urukundo zifasha imitima ya benshi bafite abo bihebey