Amakuru

Uvira: Abarundi bangiwe kunywesha lisansi kuri sitasiyo ya Kavimvira

Serivisi ishinzwe Abinjira n’Abasohoka muri Uvira muri DRC yabujije imodoka zituruka mu Burundi kwambuka umupaka wa Kongo ku wa 19 Kamena 2024, kugira ngo zihabwe lisansi ku mupaka wa Kavimvira muri Kivu y’Amajyepfo muri Teritware ya Uvira.

Séraphin Shabani, Umuyobozi w’iyo serivisi yakomeje gufata icyemezo cyo kutemerera imodoka ziva mu Burundi, kuko lisansi badashobora kuyisaranganya ngo ibakwire.

Ati ‘‘Ikigamijwe ni ukugenzura ibinyabiziga n’ibikorwa ku mupaka uhuza DRC n’Uburundi’’.

Icyo cyemezo cyafashwe nyuma y’umuriro watangajwe mu cyumweru gishize ahitwa “zone itabogamye” aho havutse amakimbirane.

Nubwo ntabatakaje ubuzima ariko hangijwe ibintu byinshi by’ingirakamaro.

Imodoka n’ibintu bimwe na bimwe byarahiye birangirika, bitewe n’urujya n’uruza ku isoko rya lisansi ruherereye ku mupaka wa Kavimvira, bityo kugenda kw’abantu n’ibicuruzwa byabo biragorana.

Icyo cyemezo na serivisi ishinzwe abinjira n’abasohoka cyakiranwe yombi ku Abakongomani batuye muri ako karere.

Ati ‘‘Ku bakoresha uwo mupaka wa RDC ni ukurokora ubuzima bwabo’’.

Icyo cyemezo cyavuzwe n’abacuruzi bato ba peteroli

bemeza ko icyo cyemezo kidashobora gushyigikira ibikorwa byabo, cyane cyane ibyakozwe mu mezi make ashize n’abagore bibasiwe n’ibiza.

Abahitanywe n’umwuzure watewe n’uruzi rw’Umugezi wa Rusizi.

Abo bagore bakora ibikorwa byabo hagati ya DRC n’u Burundi, kandi bahurira mu isoko rusange n’Abarundi ku mupaka wa Kavimvira.

Abo baturage bafite ubwoba ko icyo cyemezo gishobora kwangiza ibikorwa byabo, kandi ko bashobora gutotezwa na serivisi z’Abarundi, bitewe n’icyemezo kibuza itangwa rya lisansi.

Abo bacuruzi bato bambuka imipaka barasaba ko hashyirwaho isoko rusange hamwe n’Abarundi ku mupaka wa Kavimvira, kandi ko bagacungirwa umutekano n’Abapolisi n’ihohoterwa rya gasutamo.

Icyo cyemezo cya serivisi ishinzwe abinjira n’abasohoka kimaze kugira ingaruka ku bikorwa mu Burundi, aho abatangabuhamya bavuga ko hari ibura rya lisansi mu Burundi bakaza kwiyambaza abaturanyi ba Kongo Kinshasa.

Abashoferi b’Abarundi baturutse i Bujumbura bagaragaza ko icyo gihugu cy’abaturanyi cya DRC muri Kivu y’Amajyepfo, babafitiye icyizere, kugira ngo bahangane n’izamuka ry’ibiciro by’ubwikorezi rusange.

 

To Top