Amakuru

Umwamikazi w’Ubwongereza yatabarutse mu imyaka 96

Elizabeth II, umwamikazi w’Ubwongereza, yavutse ku wa 21 Mata 1926, atabaruka ku wa  08 Nzeri 2022 amaze imyaka 96.

Umwamikazi Elizabeth wa II w’Ubwongereza yari umwami umaze igihe kirekire ku ngoma mu mateka y’Ubwongereza. Yizihije imyaka 70 ari ku ngoma muri Kamena 2022 hamwe na Yubile ye ya Platinum.

Elisabeth II yasimbuye se, George VI, ku wa 6 Gashyantare 1952, mu gihe yari agiye gutangira inshingano ze ku wa 06 Gashyantare 1952 yagize ati ‘‘nzahora nkora nkuko data yabikoze, nshigikira guverinoma ishingiye ku Itegeko Nshinga no guteza imbere abaturage banjye, ndasenga ngo Imana izabimfashemo’’.

Elizabeth II yabaye umwamikazi mu muryango w’ibihugu bivuga icyongereza Commonwealth. Umukobwa w’umwami George wa VI, yimye ingoma ku wa 6 Gashyantare 1952, hashize imyaka itanu ashyingiranywe n’igikomangoma Philippe w’Ubugereki na Danemark.

Muri ubwo bumwe havutse abana bane ari bo Charles, Anne, Andereya na Edward. Umwamikazi Elizabeth II yagiye mu bihugu byinshi muri dipolomasi ku isi. Mu 1991, Elizabeth yari umwamikazi wa mbere w’Ubwongereza waganiriye na Kongere y’Amerika mu nama ihuriweho.

N’ubwo yagiye anengwa n’ibinyamakuru rimwe na rimwe ko Elisabeth akomeza kwizirika ku bwoko bwe, nkuko byagiye bigaragazwa n’amatora yagiye atambuka, yarangirije mu budahemuka, inshingano ze zishingiye ku Itegeko Nshinga, yagize ubwami bwemewe kandi bukundwa.

Elizabeth Umwamikazi w’Ubwongereza,  Izina nyaryo ni  Elizabeth, Alexandra, Mary Windsor, yavutse ku wa 21 Mata 1926 yatabarutse afite imyaka 96, ku wa 08 Nzeri 2022. Nyirarume Edward VII, yabanje yambitswe ikamba, yanze uburenganzira bwe bwo gushaka umugore watanye, ise yabaye umwami.

Nk’umukobwa w’imfura wa George VI, yabaye uwa mbere mu buryo bukurikirana. Yinjiye ku ngoma nyuma y’urupfu rwa sé  muri Gashyantare 1952,  yimikwa ku wa 2 Kamena 1953 rinyuze  kuri televiziyo.

Umwamikazi yayoboye ivugurura rikomeye ry’Itegeko Nshinga mu Bwongereza by’umwihariko, yahinduye Ingoma y’Ubwongereza muri Commonwealth. Elizabeth w’Ubwongereza yahuye n’umugabo we, Philip Mountbatten, afite imyaka 13. Yahise amukunda. Bashakanye mu 1947.

Babyaranye abana bane: Charles mu 1948, igikomangoma, Anne (1950), Andereya (1960) na Edward (1964). Elizabeth wo mu Bwongereza afite abuzukuruza cumi n’umwe; Mia na Elena, abakobwa ba Zara Philips, Savannah na Isla, abakobwa ba Peter Philipps, George na Charlotte abana b’igikomangoma William w’Ubwongereza.

Ku wa 23 Mata 2018, Kate Middleton yibarutse umwana w’umuhungu, Louis, umwuzukuru wa gatandatu w’umwamikazi. Muri Gicurasi 2019, Archie, umwuzukuru we wa munani, umuhungu wa Meghan Markle na Prince Harry, aje kwagura umuryango.

Muri Gashyantare 2021, Umuganwakazi mwezi Eugenie yibarutse umwana w’umuhungu, umwuzukuru we wa cyenda. Lilibeth Diana, umukobwa w’igikomangoma Harry na Meghan Markle yavutse muri Kamena 2021.  Ku wa 18 Nzeri 2021, umwuzukuru we Umuganwakazi mwezi Béatrice yibarutse umukobwa witwa Siane.

Ku wa 9 Mata 2021, igikomangoma Philip yapfuye afite imyaka 99. Ku wa 17 Mata 2021, umuhango wo gushyingura igikomangoma Philip wizihirijwe mu kigo cya Windsor.

Ku wa 20 Ukwakira 2021, Umwamikazi yinjiye mu bitaro by’umwami Edward VII byigenga biri i Londere rwagati kugira ngo yisuzumishe. Nyiricyubahiro yagarutse mu Kigo cya Windsor bukeye, nk’uko Ingoro ya Buckingham yabitangaje.

Ku wa 14 Ugushyingo 2021, ntabwo yitabiriye imihango yo kwibuka kubera ubuzima bwe. Ku wa 6 Gashyantare 2022, umunsi wa Yubile ye ya Platinum, Umwamikazi Elizabeth wa II atangaza ko Camilla Parker-Bowles azaba Umwamikazi Consort igihe igikomangoma Charles azaba Umwami.

Ku wa 20 Gashyantare 2022, itangazo ryashyizwe ahagaragara ryerekana ko umwamikazi ari mutaraga bitewe na Covid-19.

Ku wa 8 Nzeri 2022, ahagana saa moya  z’umugoroba, hatangazwa ku mugaragaro urupfu rw’umwamikazi Elizabeth II, wari ufite imyaka 96. Umuganwa Charles w’Ubwongereza amusimbuye nka Charles III.

Umwamikazi Elizabeti wa II yari muntu ki?

Umwamikazi Elizabeth wa II yabaye umwamikazi ku wa 6 Gashyantare 1952, yambikwa ikamba ku wa 2 Kamena 1953. Yari nyina w’igikomangoma Charles, uzungura ingoma, ndetse na nyirakuru w’igikomangoma William na Harry. Nk’umwami umaze igihe kinini mu mateka y’Ubwongereza, yagerageje gutuma ingoma ye yunvikana mu baturage.

Byakusanyijwe na Basanda Ns Oswald

To Top