Amakuru

Kigali : Imurikabikorwa nyafurika y’inama ya 6 y’ibigo by’indege mu kunoza imikorere

Ibigo by’indege bitandukanye ku isi, bamuritse ibyo bakora, bahuriza ku bufatanye kugira ngo imirimo izarusheho kuba myiza, by’umwihariko ku mugabane w’Afurika, bavuga ko icyuho kigaragara kuri uwo mugabane kigomba kurangira ngo barusheho kunoza imikorere, babe kimwe n’abandi batuye ku yindi migabane, bafatanyije n’ubuyobozi bwa buri igihugu.

Paul Kagame Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, wafunguye ku mugaragaro itangizwa ry’iyo nama mpuzamahanga ku mugaragaro, yahaye ikaze abashyitsi bafite aho bahurira n’ibigo by’indege, ashimira abateguye icyo gikorwa, abashimira ko cyabereye mu Rwanda.

Yagize ati ‘‘Bizafasha mu rwego rw’ubukungu mu guteza imbere amasoko y’ubucuruzi mu gukoresha inzira y’indege, mu gihe cya COVID-19, haba muri Afurika no ku isi, ibibuga by’indege byarafunze, kuri ubu ibintu byasubiye ku murongo, kuko byari bisanzwe nubwo ingaruka zitabura’’.

Umukuru w’Igihugu yashimiye ibigo by’indege ko ibintu byagiye bisubira mu buryo, abashimira ubufatanye no guhuza ibigo bitandukanye, aho ndetse byagiye bitanga n’akazi, yashimiye urujya n’uruza mu buhahirane, abashoramari batangiye na bo gushora imari ku mugabane w’Afurika.

Perezida wa Repubulika yagarutse ku ikigo cya RwandAir ko kimaze gushora ingendo zayo haba ku mugabane w’Afurika no ku yindi migabane, ko nanone icyo kigo kigikeneye gukomeza kwaguka hirya no hino ku isi, yashimiye imikoranire icyo kigo gifitanye n’ikigo cy’indege cya Qatar Airways

Yakomoje ku kibuga gishya cya Bugesera ku rwego rw’Akarere kigiye kuzatangira mu minsi iri imbere, ko bizafasha mu ruhando rw’ibibuga by’indege, uwo muyoboro mu kuwongerera agaciro, ko ibyo bizakurura urubyiruko mu busabane no guhanahana ibitekerezo n’ubumenyi, bitewe n’ikoranabuhanga rigezweho rinoze, bizatuma habaho impinduka nziza.

Inama mpuzamahanga ku bijyanye n’ibyo indege, ibaye ku incuro ya gatandatu muri Afurika, ku wa 12-13 Nzeri 2022 , ikaba ibereye mu Rwanda muri Convention Center Hotel, ihuje abantu batandukanye berekana ibyo bakora, kugira ngo buri gihugu kimenye ibyiza byo gukorana na buri ikigo mu rwego rwo gushora imari, aho buri gihugu kizaba cyorohereza abaturage bacyo gutera imbere.

Akbar Al-Baker Umuyobozi mukuru wa Qatar Airways, yavuze ko u Rwanda n’icyo kigo, bahamagarira ibigo by’indege bya gisirikari, nyuma y’icyorezo cya Covid-19, ko bakeneye kongera gusubukura ibikorwa, kuko muri icyo gihe hari ibyagiye bitakara, asaba ko habaho kunoza imikorere y’indege, kugira ngo irusheho kuba myiza.

Umuyobozi mukuru wa Qatar Airways, yavuze kandi ko nyuma y’icyorezo cya COVID-19, ko hashyizweho imbaraga gusubukura ibyo indege harimo no gukorera ku mugabane w’Afurika n’ahandi, icyo kigo nyuma ya COVID-19 cyatangiye  gukorera Rusaka muri Zambiya, mu Rwanda, Abidja n’ahandi ati ‘‘tuzakomeza gufungura n’ahandi hatandukanye haba muri Afurika no ku yindi migabane.

Akbar Al-Baker yavuze ko aho bagenda batangiza ibyo bikorwa hari ubwo bakorana n’ubuyobozi bw’icyo gihugu, ashimira Umuryango wa Leta Zunze Ubumwe z’Afurika (AU), kubera uruhare bagira mu rwego rwo gushyigikira ibigo by’indege, bituma nanone habaho ubufatanye no kurushaho kunoza imikorere y’indege.

Umuyobozi mukuru wa Qatar Airways yatanze igitekerezo ko habaho kugabanyirizwa ku ruhare Afurika igira, ku bijyanye n’ubuyobozi bw’igihugu byemera gukorana amasezerano ku bijyanye n’ingendo mu by’indege, nyuma yo gusohoka ku bijyanye n’icyorezo cya COVID-19.

Qatar Airways yavuze ko ishigikiye abashoramari batandukanye bakoresha ingendo z’indege, yashimangiye ko bashyigikiye byimazeyo abagore kubateza imbere mu rwego rw’ibigo by’indege, aho yatanze urugero ko Yvonne Makoro ari we muyobozi mukuru w’Inama y’ubutegetsi wa Qatar Airways mu Rwanda akaba n’umwe mu bagize inama y’Ubutegetsi ku rwego rw’Afurika.

Yagize ati ‘‘Twiyemeje ko indege nta humanya ry’ikirere na mba, kuko intego yacu ari ukurinda umugabane wacu harimo n’abana, twiyemeje kugabanya n’ibiciro by’indege, aho abakiriya bacu bazagabanyirizwa bitewe n’umwanya yifuza’’.

Francois Medlej, Umuyobozi ushinzwe abakozi muri Dar, yabwiye itangazamakuru ko bakorera mu bihugu bitandukanye ku isi, hamwe no ku mugabane w’Afurika, bafite uruhare rufatika mu iyubakwa ry’ikibuga gishya cya Bugesera, ko bizafasha ibigo bitandukanye by’indege kurushaho kunoza imikorere myiza n’ubuhahirane hagati y’u Rwanda na Dar Airlines.

Dar ni umwe mu baterankunga b’imena mu inama ya gatandatu ku imurika ry’ibigo by’indege yabereye i Kigali mu Rwanda ku wa 12-13 Nzeri 2022 kimwe na Marsh, Airbus na Boeing. Iyo nama yateguwe n’ikigo cy’indege za gisivili mu Rwanda, RwandAir, ATL, Isosiyete z’indege z’u Rwanda hamwe n’Ikigo cy’Ingabo zirwanira mu kirere.

Insanganyamatsiko y’iyo nama igira iti ‘‘Uburyo indege nyafurika zitegura inzira no ku isi’’,  Ingingo zigirwa muri iyo nama ni kubungabunga imihindagurikire y’ikirere, tekinoroji n’umutekano.

 Basanda Ns Oswald

To Top