Uburezi

Ukwitana ba mwana hagati y’ubuyobozi n’abanyeshuri muri Kaminuza

Kaminuza y’u Rwanda na Banki y’u Rwanda itsura Amajyambere baravuga ko bagiye kwifashisha ikoranabuhanga gukemura ikibazo cy’abanyeshuri batinda kubona inguzanyo ya buruse.

Hirya no hino mu mashuri makuru na kaminuza, abanyeshuri ntibasiba kugaragaza ikibazo cy’uko badahabwa ku gihe inguzanyo y’amafaranga abatunga azwi nka buruse bikaba giraho ingaruka ku myigire n’imibereho yo ku ishuri.

Mu gihe ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda buvuga ko abatinda kubona aya mafaranga ari bo babyitera kuko hari ibyo baba bataruzuza, bamwe mu banyeshuri bo bavuga ko baba bujuje ibisabwa byose ariko amafaranga agatinda kubageraho.

Ndizeye Innocent ni umunyeshuri muri Kaminuza yu Rwanda avuga ko kuva mu Gushyingo 2019 atarabona amafaranga amutunga kandi ibyo yasabwaga byose yatrabikoze.

Ati “Twatangiye kwiga tariki ya 7 Ugushyingo 2019, kuva batanze buruse y’uyu mwaka wa 2020 ntabwo nigeze nyibona, bavuga ko ikibazo ari abanyeshuri batigeze basinya contract ugasanga wowe warayisinye ibyangombwa byose warabyujuje wagerayo ukagongwa n’ikibazo cya system twe ntituzi uko iyo systeme yubakitse niba bazayikura hanze kugira ngo tubone amafaranga!”

Na ho Niyogushimwa Rose na we wiga muri Kaminuza y’u Rwanda avuga ko avuga ko aya mafaranga amaze iminsi ibiri ayabonye gusa akavuga ko aya mafaranga akunze gutinda.

Ati “Hashize iminsi 2 nyabonye ni ukuvuga ko nayabonye ku wa Gatanu. Nkanjye mva i Nyamirambo kugira ngo ngere hano kandi sinahava n’amaguru ngomba gutega niba baravuze ko ari ukudufasha, bagomba gukurikirana bakamenya niba ubwo bufasha bwose tububona, urumva niba umubyeyi adafite ubushobozi bwo kundihira minerval kugira ngo kuva mu kwezi kwa 11 abone ticket yo kumpa buri munsi 1000 na byo bikamugora.”

Sifa Ildegalde na we wiga muri Kaminuza y’u Rwanda avuga ko hari igihe hashize amezi atanu atarabona ayo mafaranga kandi ibyangombwa byose yarabyujuje.

Ati “Njyewe ku giti cyanjye hari igihe namaze amezi 5 yose kandi ibintu byose narinarabikoze ntacyo nsimbutse. Nko mu myigire kugira ngo turye biba bisaba ko twishyura resitora, buruse iyo itinze kuza kugira ngo tubone ayo mafaranga twishyura aba ari ikibazo gikomeye cyane, ukajya mu ishuri utariye ugasinzira ntiwumve ibyo umwarimu ari kwigisha bikatugora mu buzima bwacu.”

Mu kiganiro cyahuje abanyamakuru n’inzego zirebwa n’iki kibazo, Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere rya Kaminuza y’u Rwanda, Dr Charles Murigande avuga ko bimwe mu bibazo bitinza itangwa rya buruse kuri aba banyeshuri birimo gutinda kuzuza ibyangombwa nko kwiyandikisha, kutagira amakonti no gutinda gusinya kontaro ndetse n’ikibazo cy’abanyeshuri batinda kwiyandikisha muri kaminuza.

Ati “Muri buri shuri haba harimo uwatowe kuvugira abandi banyeshuri,tukabwira class representative’’ ngo utubarize niba mu ishuri hari utari wabona inguzanyo ye hari igihe usanga aharimo 2 cyangwa 3 ugasanga ahari undi muntu utarayibona ataje kwiga uyu munsi tukandika 3 kandi bari 5, tukandika amazina tukohereza BRD, kimwe twemeje mu nama duherutse gukora ni uko tuzashyiraho deadline (igihe ntarengwa) ikubahirizwa abantu nibamara gusibira umwaka wose ntawe uzongera gukinisha kwiyandikisha.”

Muri iki kiganiro kiganiro n’abanyamakuru, hafashwe umwanzuro wo kunoza imikorere n’imikoranire, hagakoreshwa ikoranabuhanga ku buryo nta munyeshuri uzongera gutinda kubona buruse.

Claudine Matata, ushinzwe ishoramari ry’uburezi muri BRD ati “Iyo turebye mu banyeshuri ibihumbi 28000 tumaze kwishyura, amafaranga yagarutse yose hamwe n’aya banyeshuri 500, iyo ukoze ijanisha kuko tubaha amezi 3 ariko hari n’ababonye amezi 2 bitewe n’igihe batangiriye ubona ko hagarutse miliyoni 60, ubu tuvugana ejo abantu bakora muri IT mu bigo byose bafite inama ejo bareba uburyo izo system zizakorana kuko ni twe duhura n’ibibazo cyane mwe bibageraho twe byamaze kuturangiza ni yo mpamvu dushaka kubyihutisha ngo bikemure ibibazo byose duhura nabyo.”

Kaminuza y’u Rwanda igaragaza ko mu mwaka w’amashuri wa 2019-2020 abanyeshuri ibihumbi 28 ari bo bahabwa inguzanyo y’amafaranga abatunga aho buri munyeshuri ahabwa 40.000.

Kuva mu kwezi kwa 10 umwaka ushize kugeza ubu abanyeshuri 458 ni bo batarabona aya mafaranga y’amezi 3 ngo bitewe n’uko batasinye contract ndetse n’abagitangira mu mu mwaka wa mbere bafite ubumenyi buke ku byo basabawa kuzuza.

Leta igaragaza ko buri mezi 3 aba banyeshuri bishyurwa miliyari 3. BRD itangaza ko nyuma yo gutanga amezi 3 ya buruse, tariki ya 23 Mutarama 2020 abanyeshuri bazabona andi mafaranga y’amezi 3.

To Top