Ubukungu

Rwanda:Akanyamuneza ku baturage kubera ko imipaka yo ku butaka yafunguwe

Inama y’Abaminisitiri ku wa 04 Werurwe 2022, iyobowe na Nyakubahwa Kagame Paul Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, yaraye ifashe imyanzuro harimo gufungura imipaka yo kubutaka, ibikorwa bigasubukurwa amasaha 24 usibye imyidagaduro itagomba kurenza saa munani zijoro, ibinyabiziga bitwara abagenzi na byo byakomorewe aho bagomba kujya batwara abagenzi bikingije byuzuye, abantu bashishikarizwa kwikingiza Covid-19 harimo n’urukingo rwo gushimangira.

Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka muri Uganda, yashimiye Perezida Paul Kagame.

Lt Gen Muhoozi Kainerugaba umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, akaba Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka muri Uganda, yashimiye Perezida Paul Kagame agira ati ‘‘ndashimira icyemezo cy’ifungurwa ry’imipaka yo ku butaka guhera ku wa mbere uhereye ku wa 7 Werurwe 2022’’.

Uwo mwanzuro w’Inama y’Abaminisitiri ugira uti ‘‘Imipaka yo ku butaka izafungura guhera ku wa mbere ku wa 07 Werurwe 2022, abagenzi binjira ku mipaka yo ku butaka bashobora kuzajya basuzumwa Covid-19 igihe bibaye ngombwa’’.

Umuhungu wa Perezida Museveni kuri twitter yagize ati ‘‘marume wanjye Nyakubahwa Perezida Kagame yakomoreye urujya n’uruza rw’abantu bambukiranya imipaka yacu, ndamushimira cyane kongera guhuza abaturage bacu’’.

Umuhungu wa Museveni yari aheruka gukorera urugenda rwe mu Rwanda ku wa 22 Mutarama 22, aho yakiriwe na Paul Kagame Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, baganira gukuraho agatotsi kari kamaze igihe hagati y’ibihugu byombi u Rwanda na Uganda.

Bimwe mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri hari gukomorera abaturage birori byo kwiyakira, imikino y’amahirwe, ibitaramo by’umuziki, bizajya bifunga saa munani z’ijoro.

Abatwara abagenzi mu buryo bwa rusange, bazajya batwara abagenzi bose bicaye bangana na 75% bahagaze mu muodoka ziteye muri ubwo buryo, hemerewe gukora za pisine, massage, gym, kureba umupira kuri stade, insengero na restaurant bigakora nta mbogamizi.

Abo bemerewe kwakira abakiriya bingana n’ubushobozi bungana n’aho bateranira.

Abitabira inama n’ibindi biterane bihuza abantu benshi harimo n’ikiriyo bagomba kuba barikingije byuzuye, ariko bakerekana icyemezo cy’uko bipimishije Covid-19 mu gihe kitarenze amasaha 48.

Abategura ibiterane rusange bagiriwe inama ko bajya babikorera hanze mu gihe bishoboka bitaba ibyo bagakingura neza amadirisha kugira ngo umwuka mwiza ubashe kwinjira aho bateraniye.

Abikorera n’inzego za Leta byemerewe kwakira abakozi bangana n’ubushobozi bw’aho bakorera. Ibikorwa  by’ubukerarugendo byemerewe gusubukura no kwakira ababagana.

Ibyemezo bizatangira gushyirwa mu bikorwa uherye ku wa 07 Werurwe 2022. Abaturage mu Rwanda bamaze kwikingiza Covid-19 bangana na 60% mu buryo bwuzuye.

Abasohoka n’abinjira mu gihugu bagana mu mahanga banyuze ku Kibuga Mpuzamahanga cya Kigali bagomba kujya babanza kugaragaza ko bipimishije Covid-19 (PCR test) mu gihe kingana n’amasaha 72 mbere yo guhaguruka. Abava mu gihugu bagomba kubanza kwerekana ko bikingije Covid-19.

Imyaka 2 irashize abaturage basabwa kubahiriza amasaha hari n’igihe byabaga ngombwa gutaha saa moya bageze mu rugo, abagenzi bagomba kugenda amasaha 24 mu gihugu.

Ibikorwa byo gutwara abagenzi kuri moto n’amagare bizakomeza, ariko abamotari n’abanyonzi bategetswe kuba barakingiwe Covid-19 mu buryo bwuzuye, utabikoze akazahanwa.

Imipaka y’ubutaka yari imaze igihe ifunzwe, amasaha yo kugera mu rugo yagiye ahindagurika kubera icyorezo cya Covid-19, abaturage bakaba bishimira ko bagiye kongera gusabana no guhahirana hagati y’ibihugu aho kimwe muri ibyo bashobora kubona ibicuruzwa ku giciro giciriritse ariko basabwa gukomeza ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

 

Basanda Ns Oswald

 

 

To Top