Umuco

Rwanda: Haracyari insengero zigifunze nubwo ibyumweru 2 bishize

Basanda Ns Oswald

 

Nubwo insengero zakomorewe kongera gusengerwamo ariko haracyari izindi zitari zakingurirwa, bamwe mu abakiristu bakaba bategereje umunsi ku wundi ko bumva itangazo rivuga ko bakomorewe ‘‘gusenga’’.

 

Mu Ntara y’Iburasirazuba insengero zimaze gufungurirwa ni 470 mu gihe izisigaye zitari zafungurwa ari 1 596, naho insengero zose zibarirwa muri iyo ntara ni 4 296.

 

Rurangirwa Ramille, umwe mu abagize komisiyo y’igenzura yagize ati ‘‘nta karengane kabayeho, ikibazo dufite ni ubuso bw’ubutaka dusabwa, kugira ngo insengero zifungurwe, kuko dusabwa ubutaka bwa hegitare.

 

Pasiteri Shema Vincent, umwe mu batarafungurirwa urusengero yagize ati ‘‘urusengero rwacu rwari rumaze imyaka 16, ubu turashaka kururangiza, rufite agaciro ka miliyoni 26, twishatsemo ubushobozi, turizera ko nitururangiza bizaba ari byiza’’.

 

Mufuruke Fred Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, yagize ati ‘‘Turashima ko mwabonye ko byari ngombwa ko tubafasha gushyira gahunda zanyu ku murongo, iyo mudakoze gahunda z’Imana neza, Imana na yo ikoresha abandi bantu, ni yo mpamvu, Imana yanyuze muri Leta kugira ngo ibafashe kunoza neza umurimo w’Imana mukora’’.

 

Mu Karere ka Rusizi, gaherereye mu Intara y’Iburengerazuba, ho ntabwo insengero zafunguye, kuri iki cyumweru gishize cyo ku wa 26 Nyakanga 2020, kuko batari bujuje ibisabwa, ni mu gihe mu cyumweru cyabanjirije, insengero zari zafunguriwe zongeye gufungirwa, kuko basuzumye basanga batujuje ibisabwa bikubiye mu mabwiriza atangwa na Minisiteri y’Ubuzima yo kwirinda COVID-19, ntabwo bazafungurirwa.

 

Kayumba Ephraim Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, yavuze ko ubukana bw’icyorezo cya COVID-19, butandukanye nubwo utundi turere, kuko ubuzima bw’umuturage ari ingenzi, bakaba kandi bahana imibibi n’ibihugu 2.

 

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 15 Nyaknga 2020, yemeje ko insengero, kiriziya n’imisigiti zongera gufungura, ni nyuma y’amezi 4 zifunzwe mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya coronavirus COVID-19, ariko inzego z’ibanze zigafungura zimaze gusuzuma ko zubahirije amabwiriza atangwa na Minisiteri y’Ubuzima.

 

Inama yahuje Ubuyobozi bwa Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (Minaloc) na  RIC (Ihuriro ry’Amadini n’Amatorero) bemeranyije ingamba zikurikira, gukaraba intoki no gupima umuriro umuntu akigera ku rusengero, kwirinda kwegerana no gukoranaho no kwambara agapfukamunwa mu gihe uri mu iteraniro.

 

Umuvugabutumwa cyangwa umwigisha uri imbere y’abantu, ko agomba gusiga byibura intera ya metero ebyiri hagati ye n’abandi. Gusukura insengero mbere y’uko iteraniro riba, hakabaho amateraniro yo mu byiciro bitandukanye.

 

Abaje  gusenga bagomba kwicara bahanye intera ya metero imwe byibura hagati y’umuntu n’undi, nta gusuhuzanya cyangwa gusengerana abantu bakoranaho, ntabwo abantu bemerewe kuvugira kuri mikoro imwe barenze umwe.

 

Nta materaniro y’imibyizi ku basenga ku cyumweru, ku Badivantisiti b’Umunsi wa Karindwi baterana ku wa gatandatu, Abayisilamu baterana ku wa gatanu. Nta handi hemewe guteranira atari ku rusengero, ku kiliziya cyangwa ku musigiti.

 

Gushyingira byitabirwa n’abantu batarenga 50 kandi bahanye intera, igaburo ryera cyangwa guhazwa na byo byakorwa umuntu yifatira uwe mugati mu ntoki (nta kuwutamika umuntu), nta mubatizo wo mu mazi menshi.

 

Abaje mu masengesho basabwa kwirinda guhanahana ibintu mu ntoki nk’amafaranga cyangwa gutizanya ibitabo n’ibindi bikoresho, ko mu gihe cyo gutura abantu bagomba gushishikarizwa gutanga ituro hifashishijwe ikoranabuhanga.

 

Ayo mabwiriza agomba kugira abantu bagenewe kugenzura iyubahirizwa ryayo muri buri teraniro, akamenyeshwa abayoboke, abayobozi b’amadini n’amatorero ndetse akamanikwa aho buri wese yajya ayasoma.

 

Amateraniro abera ku rusengero, kiliziya cyangwa ku musigiti yitabirwa n’abantu bakuru gusa, nta materaniro y’abana yemewe.

 

Abayisilamu, abayoboke basabwa kwizanira umukeka yicaraho n’ibyo kwisukura(amazi yo gukaraba).

 

 

 

 

 

 

To Top