Ubukungu

Ruhango:Abaturiye isoko rya Kinazi babangamiwe n’amazi y’imvura ava ku bisenge

Abuturiye isoko rya Kinazi riherereye mu Murenge wa Kinazi Akarere ka Ruhango, baravuga ko igihe bahereye bagaragaza ko babangamiwe n’ikibazo cy’amazi y’imvura aturuka ku inyubako z’iryo soko, kugeza ubu barambiwe no kuba ntacyo ubuyobozi bugikoraho.

Abarituriye bavuga ko inyubako zabo zegeranye cyane n’inyubako zaryo, Aha niho abo baturage bahera bavuga ko amazi aturuka ku bisenge by’inyubako z’iryo soko, yatangiye kubasenyeraho inzu babamo, ku buryo ngo nihatagira igikorwa kuri izo nyubako z’isoko ngo hashyirweho imireko n’ibigega bifata ayo mazi, bashobora kuzisanga bamwe muri bo bahaburiye ubuzima.

Ati “kuva iri soko ryakubakwa iyo imvura iguye amazi azivaho atembera ku nzu zacu, hari igihe aza ari menshi kubera ko nta buryo bufata amazi ava ku bisenge bashyizeho kandi byose nitwe bigiraho ingaruka, ntitwahwemye kugaragaza icyo kibazo, ariko ubuyobozi buricecekera ntibugire icyo bubikoraho, ubuzima bwacu buri mu kaga, kubera ko ayo mazi yatangiye kudusenyera inzu, igihe rero nta gikozwe bamwe bazahasiga ubuzima”.

Umuyobozi w’akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, arizeza abo baturage ko icyo kibazo kigiye gushakirwa umuti, kandi ko ibyo bigomba gukorwa kitaragera ku rwego rwo kubaharira bahatakariza ubuzima.

Meya Habarurema Valens n’ubwo adatangaza igihe iki kibazo kizaba cyamaze gushakirwa umuti urambye, akomeza avuga ko biteguye gutabara abaturage bitaragera aho ayo mazi aturuka ku nyubako z’iryo soko ataragera aho ashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Ubuyobozi bw’Akarere bukwiye kubumva bukabafasha gukemura icyo kibazo bitaragera aho inzuzi basenyukiraho, bagatangira gusembera cyangwa bakahasiga ubuzima.

Eric Habimana

To Top