Eric Habimana
Ubushakashatsi bwakozwe mu gihe kingana n’amezi 7, ni ukuvuga kuva mu kwezi kwa Mutarama kugeza mu kwezi kwa Nyakanga, mu mirenge igize Akarere ka Ruhango, bugaragaza ko umubare w’abana babyariye iwabo bagera kuri 281 bose muri rusange, ni mu gihe mu Murenge wa Kinazi na Bweramana, ari ho hagaragara umubare munini w’abana babyariye iwabo.
Ibyo byavuzwe mu nama yahuje abayobozi b’Akarere ka Ruhango n’abafatanyabikorwa bako batandukanye, haganirwa kugukumira ihohoterwa rikorerwa abana, kuko ari yo ntandaro yo guterwa inda zidateganyijwe, ibyo bikaba byatumye hafatwa umwanzuro w’uko ababyeyi bagomba gufatanya, abayobozi n’abafatanyabikorwa batandukanye mu kurikumira.
Ni ibintu kandi bamwe mu bafatanyabikorwa b’Akarere ka Ruhango bo bavuga ko hakwiye ubukangurambaga bukorwa, kugira ngo icyo kibazo cy’abana b’abakobwa baterwa inda gicike burundu, ndetse basaba ko hajya hakurikiranwa ababa babigizemo uruhare, ikindi ngo ni uko ababyeyi bajya bigishwa gutanga amakuru ntibahishire ababa bateye abo bana inda.
Ni mu gihe muri ako Karere ka Ruhango mu mirenge itandukanye ikagize, hagenda hagaragara abahohotera abana batandukanye, ibintu abo bafatanyabikorwa bavuga ko atari ikibazo cy’abakobwa gusa, kuko mu bushakashatsi bwakozwe muri iki gihe kingana n’amezi 7, hari abahungu n’abakobwa bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ibyo bikaba byaragaragajwe na ‘‘Isange One Stop Center’’ ishami rya Ruhango.
Iyo ni imbonerahamwe igaragaza imibare y’uko mumirenge itandukanye basambanyijwe.
Ku ruhande rwa Dukoshe Paradis umukozi w’umuryango ‘‘Hope and Homes for children’’, nk’umwe mu bafatanyabikorwa b’Akarere ka Ruhango, we avuga ko ikibazo kiri muri ako karere cy’abana baterwa inda n’abakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina, avuga ko igikwiye gukorwa ari uko hakongerwa ubukangurambaga no kwigisha ababyeyi, kujya bita ku bana babo, ndetse no kubaba hafi.
Yagize ati “hope and homes for children, dufasha muri rusange mu gukemura ikibazo kiri mu miryango,kugira ngo tubungabunge ubuzima bwabo, dukora mu buryo bwo kubungabunga umuryango dufatanyije n’uturere dutandukanye, kuko iyo uwo mwana atitaweho bimuviramo kugira ubuzima bubi ndetse n’ubwiyongere bw’abana bo mu mihanda kandi twakabikumiriye kare”.
Ku ruhande rwa Mukangenzi Alphonsine Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe iterambere ry’imibereho myiza, we avuga ko icyo bagiye gukora ari ubukangurambaga mu miryango mu buryo bwo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana, ndetse no kwigisha abana ubuzima bw’imyororokere mu buryo bwo kurwanya ababashukisha utuntu dutandukanye, ibyo we abona ko ari yo ntandaro y’abana bakomeje kugaragara babyariye iwabo.
Muri ako Karere ka Ruhango imibare ku bijyanye n’abasambanyijwe hagati y’abahungu n’abakobwa yashyizwe hanze na ‘‘Isange One Stop Center’’ mu Karere ka Ruhango, ivuga ko abagannye icyo kigo badatwite bangana na 54.1%, naho abahungu basambanyijwe bo ari 2.35%, ni mu gihe abaje batwite bo ari 43.5%.