Ubukungu

Ruhango:Abahinzi b’ibigori barasaba guhabwa umuti wo gutera

Abahinzi bo mu Kagari ka Mahembe  mu Murenge wa Byimana  mu Karere ka Ruhango basanzwe bakorera ubuhinzi  mu gishanga cya Nyagafunzo, barasaba ubuyobozi bw’aka karere kubatera inkunga y’imiti bagatera ibigori byabo, ubu byatangiye kwibasirwa n’indwara ya nkongwa bikiri bito.

Abo bahinzi bavuga ko ibigori bari barahinze, ubu byatangiye kwibasirwa n’indwara ya nkongwa kandi bakaba badafite n’ubushobozi bwo kwigurira imiti, bitewe ni uko amafaranga bari bafite bayakoresheje  mu itangira ry’amashuri, ibyo baheraho bifuza gufashwa kubona imiti yo gukoresha barwanya iki cyonnyi.

Bati“ ibigori twahinze birimo kwangirika tubireba kandi nta ni cyo kubikoraho dufite, byibasiwe na nkongwa ku buryo tubona hatabonetse umuti byatugora kuzagira icyo dusarura, turakennye nk’ubuyobozi bwari bukwiye kudufasha kubona umuti wo guteramo”.

Ku ruhande rw’Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Byiringiro Emmanuel ushinzwe ubuhinzi, ubworozi n’umutungo kamere muri aka karere, avuga ko nubwo ubusanzwe abahinzi  baba bagomba kwigurira imiti hari icyo ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi RAB cyatanze nka nkunganire abahinzi bagiye kuyihabwa ku buntu nubwo nayo idahagije.

Abo  bahinzi bavuga ko bifuza gufashwa kubona imiti yo gutera  mu myaka yabo basanzwe bibumbiye muri koperative, ko ubusanzwe bajyaga bahabwa imiti n’umushoramari wari usanzwe ubagurira umusaruro wabo, ariko akayibakopa bakazamwishyura umusaruro weze, kuri ubu ntibarabona umushoramari uzabagurira umusaruro wabo, ku buryo bawifashisha bagura iyo miti yo kurwanya iki cyonnyi cya nkongwa.

Ubuyobozi bw’aka karere buvuga ko hari imiti ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi RAB cyatanze nk’inkunga bagiye guhabwa.

 

Eric Habimana

 

 

 

 

To Top