Ubuzima

Ruhango:Abagabo barashinjwa gusahura ingo zabo barangiza bakazitamo abagore

Mu Mudugudu wa Karama mu Kagari ka Muhororo mu Murenge wa Byimana, mu Karere ka Ruhango, hari abagore bavuga ko muri uyu mudugudu hari abagabo bata ingo bakagenda banasahuye imitungo y’urugo rwabo ni mu gihe ubuyobozi bw’ako karere buvuga ko bugiye kureba izi ngo zaba zirimo ibibazo bakahakorera inteko z’abaturage bakamenya uko ikibazo giteye.

Uwineza Gilberte umwe mu bagore batuye mu Mudugudu wa Karama mu Kagari ka Muhororo mu Murenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango, avuga ko hashize ukwezi atawe n’umugabo we bashakanye bakanasezerana, ni ikibazo ahuriyeho n’abandi bagore bo muri uwo mudugudu, bavuga ko abagabo bakomeje guta ingo zabo ndetse bakagenda banasahuye imitungo y’urugo.

Bati“ ni ikibazo kimaze gufata indi ntera, umugabo uramusiga mu rugo ugiye gupagasa wagaruka ugasanga inzu irera ibintu byose babimaze mu nzu, njye nari nagiye gupagasa nkuko bisanzwe ariko naratunguwe ngeze mu rugo, kuko nasanze nta kintu kirimo byose yabitwaye, bimaze kuba ku bagore benshi”.

Gusa ku ruhande rw’ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens avuga ko kuba abo bagore bo muri uyu mudugudu, bavuga ko batawe n’abagabo atari ikintu cyafatwa nk’ikintu rusange, kuko aho abantu bari bagirana amakimbirane, naho kuba abashakanye umwe yakumva nabi uburinganire, uyu muyobozi avuga ko bazakomeza gusobanurira abaturage ihame ry’uburinganire, birimo no kubakoresha inteko z’abaturage.

Nubwo abatuye muri uyu mudugudu bavuga ko ingo zisaga 10 abagabo bazivuyemo, nta mibare ubuyobozi bw’aka karere bugaragaza bw’ingo zibanye nabi ari yo ntandaro y’abata ingo.

Eric Habimana

To Top