Abacuruzi bambukiranya imipaka batuye mu Karere ka Rubavu mu Intara y’Iburengerazuba batangarije abanyamakuru bibumbiye mu ABASIRWA (Urugaga rw’Abanyamakuru barwanya Sida mu Rwanda) ko bahuye n’ingaruka zikomeye za Covid-19, bavuga ko kongera kwisuganya mu bucuruzi bwabo bizabatwara igihe, kuko byari bisanzwe bitazapfa kuborohera.
Nsekanabo Aloys utuye mu Mudugudu wa Ramba, Umurenge wa Nyamyumba, mu Karere ka Rubavu, yabwiye itangazamakuru ko bagizweho ingaruka za COVID-19 ko bari basanzwe banyuza ibicuruzwa byabo ku cyombo gitwara imizigo, bakayishyira mu cyo bita amakobe, ikobe rya mbere n’irya kabiri 2 bagashyiramo ibicuruzwa byabo bakajya kubicuruza haba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ndetse no mu turere twa Rusizi na Nyamasheke ko ibicuruzwa byabo byagabanutse.
Yagize ati ‘‘Ingaruka za COVID-19 zatumye, abacuruzi bamwe tudakomeza, kuko igishora cyagabanutse bamwe bariye igishoro bari bafite bitewe ni uko twagiye muri Guma mu rugo, ntitwakomeza ubucuruzi’’.
Nsekanabo avuga ko mbere y’icyorezo cya COVID-19, ubucuruzi bwabo bwagendaga neza ariko kubera ingaruka zayo, ibicuruzwa byabo bashyiraga muri icyo cyombo byaragabanutse, haba kuva Rubavu bagana Rusizi cyangwa bajya muri Kongo, nanone avuga ko byatumye ibiciro byiyongera kuko hari ibicuruzwa bajyanaga hakaba n’ibyo bagarukanaga, ko byatumye ubujura mu baturage bwiyongera kuko n’inzara yahise iteramo bitewe ni uko hari abacuruzi bahise bahagarika uburuzi kugeza na n’ubu.
Claudine Nyiramana na we atuye mu Murenge wa Nyamyumba avuga ko bahuye n’ingaruka za COVID-19 bitewe ni uko abacuruzi bamwe batakomeje uburuzi bwabo, kuko byari bisanzwe, asaba ko Leta yagira icyo ikora ikareba uko yafasha abo bacuruzi ku bijyanye no kubongerera igishoro, kugira ngo ibicuruzwa cyane cyane ibiryo byongere bigabanuke mu biciro.
Nyiramana yabwiye itangazamakuru ryibumbiye muri ABASIRWA ko barushaho kubakorera ubuvugizi kuko ingaruka za COVID-19, hari bamwe bagiye batakaza umuco bakishora mu bujura, gutunga imiryango yabo bisubira inyuma harimo n’abishoye mu ngeso mbi zijyanye n’imibonano mpuzabitsina aho bashobora kwandura icyorezo cya SIDA.
Yagize ati ‘‘Leta igomba kureba icyo yafasha abaturage cyane abacuruzi bambukiranya imipaka bakongera bakisuganya, kuko yagiye ifasha bamwe na bamwe’’.
Ndatabaje Théoneste na we utuye mu Murenge wa Nyamyumba Akarere ka Rubavu, yavuze ko hari abagore bamwe bajyanaga ibintu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, ibyo bajyanaga birahagarara, kuko igishoro cyabo cyagabanutse ndetse n’abandi barakirya.
Yagize ati ‘‘Turasaba Leta ko yafasha abacuruzi bambukiranya imipaka ikongera kuba nyabagendwa, abaturage bakumvikana mu gihe tujyanyeyo ibicuruzwa, tugahangana n’ingaruka zatewe na COVID-19, guma mu rugo yatumye igishoro tukirya’’.
Zagabimana Emmanuel umwe mu baturage ahamya ko ingaruka za COVID-19 yatumye hari abaturage bongeye kujya ku mihanda gusabiriza bamwe bajya gukura ibijumba mu mirima ya bandi, abandi bishora mu ingeso mbi z’ubusambanyi aho bashobora kuhandurira indwara zikokomoka mu myanya ndagagitsina, mu gihe mbere ya COVID-19 bari bamerewe neza nta n’ingeso mbi bagiraga, ngo bavaga gucuruza bakabaho neza n’imiryango yabo.
Yagize ati ‘iki cyorezo aho gicogoreye, imwe mu miryango y’abacuruzi bambukiranyaga imipaka yabuze mituweli, abana bajya mu mutuku bitewe n’imirire mibi, icyo nsaba Leta ni uko bariya bagore n’abagabo babakorera ishyirahamwe bakagira ubushobozi bwo gutunga imiryango yabo’’.
Léon Pierre Rusanganwa Umuhuzabikorwa wa gahunda y’ubuzima mu ishami ry’Abikorera (PSF) mu Rwanda, yabwiye abanyamakuru bibumbiye mu Urugaga ABASIRWA ko mu gihe cy’icyorezo cya COVID-19, abacuruzi bahuye n’ibibazo bitandukanye.
Yagize ati ‘‘Rubavu, imihahirana n’Umujyi wa Goma, abacuruzi ibihumbi 14 mbere ya COVID-19 ni bo bambukiranyaga imipaka, kubera icyorezo cya COVID-19 hafashwe ingamba, kuko turari twizeye uburyo mu baturanyi na bo bashobora kuyirinda’’.
Akarere ka Rubavu bitewe ni uko ari akarere k’ubukerarugendo kandi abantu benshi bashaka kukinjiramo ntabwo ngo byari byoronshye gukumira ndetse no kuyobora abo bantu bashoboraga kunyura ku mipaka 3 uwa Nyamyumba muto n’indi mipaka 2 ari yo bakunze kwita ‘‘grande barriere na petite barriere’’.
Ati ‘‘Aka ni akarere k’ubukerarugendo, ku manajinga abashaka kuwinjiramo ntibyari byoronshye, gufata ingamba zijyanye n’imipaka izwi ari yo umupaka muninsi n’umupaka muto na Nyamyumba’’. Ingaruka ku bucuruzi bwambukiranya umupaka hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo n’u Rwanda ko byatangiye kugaragara mu 2020 kubera ingaruka za COVID-19, bigaragara ko n’ibicuruzwa bikomoka ku buhinzi byagize ingaruka.
Abacuruzi bikorera na bo bahuye n’ingaruka za COVID-19 muri Rubavu harimo abakora mu nganda, ubuhinzi n’ubworozi, abacuruzi, abagore, urubyiruko n’abafite ubumuga.
Ubukungu bw’u Rwanda bushingiye ku bikorera aho ubuzima bushingiye ku baguzi n’abakiriya, abashinzwe ubuzima mu abikorera bagize uruhare mu kurwanya Covid-19 bafatikanyije na Minisiteri y’Ubuzima, Rbc hamwe n’itangazamakuru.
Imboni zigizwe n’abikorera mu Intara bagize uruhare mu kubahiriza amabwiriza yo kwambara agapfukamunwa, mu ntara PSF bakoreshaga abacuruzi bitaga imboni za Covid-19, bagize uruhare rufatika mu gihe cya ‘‘guma mu rugo’’, kuko ni bo bagombaga kujyana ibicuruzwa, kuko ntabwo ubucuruzi bwahagaze, abikorera bafashije ibyihutirwa mu gukurikiza ingamba, amabwiriza y’ubuzima harimo no gukwirakwiza udupfukamunwa two kwirinda COVID-19.
Akarere ka Rubavu, abacuruzi mbere ya Covid-19, ibihumbi 14 bambukiranya imipaka, yagize ati ‘‘hakurya ntiduhwanyije ubushobozi bwo kwirinda COVID-19, abikorera byadusabaga kwihangana’’.
Abanyamakuru bashimiwe n’inzego z’abikorera kimwe na Minisiteri y’Ubuzima uburyo bagize uruhare mu gukangurira abaturage kwirinda icyorezo cya COVID-19, harimo kurwanya ibihuha no kwerekana ingamba zafashwe ku nyungu zabo.
Ubushakashatsi bw’ingenzi bwerekanye ko igipimo cy’ivunjisha kitigeze cyiyongera gusa ariko mu cyiciro runaka byari bigoye kubona amadorari cyangwa ama euro.
Kambogo Ildephonse Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu yabwiye itangazamakuru bimbumbiye mu urugaga ABASIRWA ko imipaka mbere ya COVID-19 yanyurwagaho n’abantu bambuka n’abagaruka ni kuvuga urujya n’uruza rungana n’abantu ibihumbi 55 ku munsi.
Yagize ati ‘‘Aka karere kigeze kwinjiza amadolari ibihumbi 99 gakurikira Mexico na USA’’.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu ahamya ko ako karere ari ako ubukerarugendo ndetse n’ishoramari, ahamya ko mu gihe icyorezo cya COVID-19 kigenda gicogora, intego bazayigeraho kugera muri 2024.
Kambogo nanone yabwiye itangazamakuru ko kuri ubu abantu bambuka batarenga ibihumbi 10 bitewe n’ingaruka za COVID-19, hakiyongeraho n’ikibazo cy’imitingito yashegeshe aka karere, yavuze ko mu gihe uzaba ahuye n’umucuruzi wahagaritse ibikorwa bye bitewe n’ibyo bibazo byose ko yakwihanganishwa.
Basanda Ns Oswald