Uburezi

REB igiye kwiga ku kibazo cy’abanyeshuri bifuza gutizwa ibitabo

Ikigo cy’igihugu cy’uburezi mu Rwanda REB, kivuga ko kigiye kwiga ku kibazo cy’abanyeshuri bifuza gutizwa ibitabo byo kwigiramo muri ibi bihe by’icyorezo Covid-19 ariko kikabibutsa ko byinshi muri ibyo bitabo biboneka no ku rubuga rwacyo rwa Internet.

Nyuma yaho icyorezo cya Covid-19 kigereye mu Rwanda, ibigo by’amashuri byabaye bisubitse gahunda yo gutanga amasomo ku banyeshuri babyo, basubira mu ngo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo.

Ikigo gishinzwe guteza imbere uburezi mu Rwanda REB cyashyizeho gahunda yo gufasha abanyeshuri gukomeza kwihugura binyuze muri mu bitangazamakuru bitandukanye, birimo Radio, Televizion n’ahandi, ibyo bigakorwa nta kiguzi.  Ibintu abanyeshuri bashima ariko bakavuga ko hongewemo gahunda yo gutizwa ibitabo aho bari mu midugudu batuyemo, byumwihariko abatuye mu byaro, byakunganira amasomo bahabwa.

Umwe mu banyeshuri baganiriye na Millecollineinfos.com, wiga mu mashuri yisumbuye, mu mwaka wa gatanu LKK, avuga ko kubera ko mwarimu iyo yigisha binyuze kuri Radio, yigisha yihuka, ntibamusubiza inyuma ngo bamubaze aho batumvise neza. Aha niho ahera asaba ko batizwa ibitabo, byumwihariko abatuye mu byaro.

Ati” Wenda amasomo aca kuri za Radio agumeho, ariko banadutize ibitabo aho dutuye mu midugudu, wenda badusabe amakarita y’ishuri, ariko baduhe ibitabo, kuko bizunganira amasomo duhabwa binyuze kuri Radio. Kuko nibura byo uretse no kubikuramo za note tuzanabikuramo imyitozo. Wenda twebwe Radio turayifite, ariko mwarimu yigisha yiruka kandi ntitubasha kumusubiza inyuma ngo adusobanurire nko mu Kinyarwanda aho tutumvise neza. Mu gihe ubusanzwe iyo turi ku ishuri, mwarimu atwigisha amaso ku maso, hari igihe tumubwira akatubwira ijambo tutumvise neza mu Kinyarwanda.”

Undi munyeshuri wiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye, avuga ko kubera ko mwarimu yigisha yihuta, batabasha gufata mu mutwe ibyo bize. Bityo ko batijwe ibitabo byabafasha cyane.

Ati” Mwarimu yigisha yihuta, ntabwo tubasha gufata mu mutwe ibyo yatwigishije kandi hari n’igihe yigisha nk’ibyo mu gihembwe gikurikiyeho kandi tutabifitiye note.”

Aba banyeshuri kandi bavuga ko haniyongeraho ko bataramenya ururimi mu buryo buhagije, bityo ko batabasha gusobanukirwa neza amasomo bigishijwe binyuze mu bitangazamakuru.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe guteza imbere uburezi mu Rwanda (REB), Dr Irenee Ndayambaje, avuga ko ibitabo byose bikoreshwa mu burezi, binaboneka ku rubuga rwa REB, ariko ko ku bifuza ibitabo bicapye mu buryo bw’impapuro, byo bisaba kubanza kunozwa hamwe n’abakuriye ibigo, kugira ngo bigende neza.

Ati”Ibitabo byose bikoreshwa mu burezi, byose binaboneka no ku rubuga rwa REB, gusa yenda ibyo bitabo kubibona, bisaba abafite murandasi(Internet). Gusa nanone abifuza bya bitabo bimeze nka bimwe dutanga mu mashuri bicapye mu buryo bw’impapuro, ni igitekerezo cyiza ariko birasaba ko tubanza tukabinoza neza turi kumwe n’abashinzwe ibigo kugira ngo hatazagira ibitabo byibwa cyangwa bikangirika”

Dr Ndayambaje, akomeza avuga impamvu bikwiye kubanza kunoza, hari igihe usanga nk’umunyeshuri yiga mu mu karere Ruhango, uyu munsi ugasanga ari iwabo mu karere ka Bugesera, akifuza gutira igitabo aho ari mu kigo atigaho, aha niyo mpamvu bigomba kubanza kunozwa neza, kugira ngo nyuma hatazagira ikibazo kivuka.

Dr Ndayambaje, akomeza avuga ko ku bifuza kugana amasomero abegereye byo byemewe, gusa bigakorwa bitewe n’uko bumvikanye n’abayahagarariye, ariko bakahasomera bagenda igitabo bakagisiga.

Mu gihe Guverinoma y’u Rwanda ikomeje ingamba zo kurwanya icyorezo cya Covid-19, biteganyijwe ko amashuri abanza, ayisumbuye na za Kaminuza azongera gufungurwa muri Nzeri 2020.

Inkuru ya Adelphine UWONKUNDA

To Top