Ubukerarugendo

Nyaruguru: COVID-19 yakomye mu nkokora imihanda yitezweho ubukerarugendo

Adelphine Uwonkunda

 

 

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru, buvuga ko hari imwe mu mishinga yakomwe mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19, irimo imihanda yagombaga kwihutisha ishoramari no guteza imbere ubukerarugendo ikaba isubitswe.

 

Ibyo bibaye nyuma yaho hirya no hino mu bihugu bigize isi, ubwo icyorezo cya Covid-19 cyabigeragamo, ndetse kikanagera mu Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020, hari byinshi byasubitswe, birimo n’imishinga y’iterambere byari bifite, mu rwego rwo gukomeza ingamba zo kwirinda icyorezo.

 

Mu Rwanda mu Karere ka Nyaruguru,  ni hamwe mu hari imishinga iri ku rwego rw’igihugu nk’umuhanda wa kaburimbo Huye-Kibeho-Munini-Ndago-Ngoma, uzafasha kwihutisha ishoramari no guteza imbere ubukerarugendo, bushingiye ku iyobokamana.

 

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru Habitegeko Francois, avuga ko mu Karere ka Nyaruguru abereye umuyobozi, naho hari  bimwe mu bikorwa byakomwe mu nkokora cy’icyorezo cya Covid-19, byiganjemo imishinga y’ibikorwa remezo, birimo imihanda ya kaburimbo n’ibyo amazi byagombaga gutangira, nyuma yaho ibisabwa kugira ngo bitangire byari byamaze kuboneka.

Ati ”Nibyo koko iki cyorezo cyaraduhombeje ku buryo bufatika, imishinga imwe n’imwe yakomwe mu nkokora cyangwa ni hafi ya yose. Hari imishinga y’imihanda ya kaburimbo yagombaga kubakwa kugeza na n’ubu ntiratangira, kubera rokidawuni(Lockdown) ndetse n’imishinga dufatanya n’abaterankunga rokidawuni, zagiye ziba mu bihugu bitandukanye, nk’imishinga dufatanya Banki y’isi, ntiratangira na n’uyu munsi.

 

Habitegeko Francois, akomeza avuga ko imihanda ya kaburimbo yagombaga kubakwa, irimo umuhanda uciriritse, wagombaga kubakwa mucyahoze ari Nshili ya cyera, ukaba utaratangira kandi ibisabwa byose kugira ngo utangire byari byarabonetse n’amasezerano yari yarasinywe.

 

Hari umuhanda wagombaga guturuka muri Nyagisozi ugahita muri Ngera na Rusenge ugahinguka mu Nyakibanda, hari kandi umuhanda wagombaga kuva ku Munini ugaca mu ruganda rw’icyayi kuva aho bita mu Gashinge, ukanyura aho bita muri Giswi, ugahinguka ku ruganda rw’icyayi rwa Nshili, iyo yose ikaba yarabaye ihagaze kubera icyorezo cya Covid-19.

 

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru Habitegeko François, akomeza avuga ko kandi uretse imihanda ya kaburimbo, hari indi mishinga nyinshi yahagaritswe n’iki cyorezo irimo imishinga y’amazi, amashanyarazi muri za Nyabimata n’ibindi.

 

Umuhanda Huye –Kibeho –Munini –Ngoma ako karere kemerewe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ubwo yagasuraga mu mwaka wa  2013, wo nyuma yo gusubika ibikorwa byawo kubera icyorezo cya  Covid-19, wo wasubukuye ibikorwa byo kuwubaka, hashyirwamo kaburimbo.

 

Ni umuhanda byitezwe ko ugiye kwihutisha ishoramari no guteza imbere ubukerarugendo  bushingiye ku iyobokamana, bukorwa n’imbaraga iturutse  hirya no hino ku isi, nyuma yaho Kiliziya Gatulika yemeje ko Kibeho nk’ahantu habereye amabonekerwa, bituma hafatwa nk’ubutaka butagatifu, busurwa n’abasaga ibihumbi 500 buri mwaka, baje mu bikorwa bitandukanye by’ubukerarugendo nyobokamana.

 

Uwo muhanda watangiye kubakwa muri Werurwe 2019, byari biteganyijwe ko uzuzura muri Nzeri 2021. Ureshya  na kilometero 66, ukazarangira utwaye asaga miliyari 77 z’amafaranga y’u Rwanda.

 

Akarere ka Nyaruguru kagizwe n’Imirenge 14, kakaba gatuwe n’abaturage 286 737 ku buso bwa km2 1010.

To Top