Uburezi

Nyanza:Ubuyobozi burihanangiriza ibigo by’amashuri ko nta munyeshuri wemerewe gutaha.

Ubuyobozi bw’akarere ka’Nyanza burihanangiriza abayobozi b’ibigo by’amashuri, ko nta munyeshuri wemerewe gutaha muri ibi bihe,ubu buyobozi buravuga ibi mu gihe mu cyumweru
gishize hagaragaye abanyeshuri b’ikigo cya Sainte Trinite giherereye mu murenge wa
Kigoma muri aka karere ka Nyanza barimo gusubira iwabo .

Bamwe mu banyeshuri bigaga mu kigo gisanzwe kigisha imyuga cya Sainte Trinite
giherereye mu murenge wa Kigoma mu kagari ka Nyanza ahazwi nko mu Butansinda bwa
Kigoma,baravuga  kw’impamvu basubiye iwabo byatewe n’uko ngo bamaze igihe nta barimu
bafite nubwo impapuro z’impushya bahawe,zigaragaza ko bagiye kuzana amafaranga y’ishuri
cyangwa se kwivuza.

Mu kiganiro Millecollinesinfos yagiranye nabo bavuga ko kuva basubira
ku ishuri ubwo amashuri yafunguraga , ngo uretse kuba barakoze ibizamini gusa nta masomo
bigeze bahabwa.
Bati”ubu ntamwarimu duheruka mu ishuri,ntituzi impamvu kuberako ni nkaho twaje gukora
ibizami byonyine,kuko kuva amasomo atangiye twakoze ikizami ubundi twicara aho gusa
ntayandi masomo,rero uwushaka kwigira hanze asaba uruhusa agasohoka ariko ubuyobozi
bwikigo bwadusabye ko twajya dusohoka ntampuzankano twambaye,ndetse kumpushya
bakanandikaho ko tugiye kuzana amafaranga y’ishuri.

Ku rundi ruhande uku gusubizwa mu miryango kw’aba bana hari bamwe mu baharerera
babinenze , bakavuga ko n’uburyo batahamo budakwiye dore ko ngo bagendaga nta
mwambaro w’ishuri bambaye.
Ku ruhande rw’umuyobozi w’iki kigo Jean Marie Vianney Usengumuremyi umuvugizi
wacyo avuga ko kuba abana basaba impushya bakajya kuzana amafaranga y’ishuri
atabibonamo ikibazo , naho ngo kubivugwa n’aba bana ko nta barimu bari muri iki kigo
ataribyo aho yemezo ko bahari.

Kuri iki kibazo umuyobozi w’akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme, avuga ko iki kibazo
cy’uko hari abanyeshuri basubiye iwabo bakimenye , kandi ko bandikiye ubuyobozi bw’iki
kigo babubwira ko ibyo bakoze bitemewe kuko nta kigo cyemerewe gufata umwanzuro
kitawemeranyijweho n’akarere .

Nubwo iki kigo cya sainte trinite cyafashe umwanzuro wo kohereza abana iwabo ngo bajye
kuzana amafaranga y’ishuri ,binyuranyije n’amabwiriza ya Minisiteri y’uburezi yavugaga ko
abana biga baba mu kigo batemerewe gusubira mu miryango dore ko n’iminsi mikuru
bagomba kuyizihiza bari ku mashuri mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya
covid-19.

 

Yanditswe na Habimana ERIC

To Top