Ubukungu

Nyanza:Koperative Uruyange irasaba kwishyurwa umwenda

Eric Habimana

 

Abahinzi bibumbiye muri koperative ‘‘Uruyange’’ bahinga mu gishanga cya Rushaya, giherereye mu Murenge wa Busasamana, Akagali ka Rwesero, mu Karere ka Nyanza, barasaba inzego z’ubuyobozi  kubishyuriza amafaranga y’umusaruro wabo w’ibigori watwawe n’uruganda rwa kawunga, ni mu gihe hashize amezi 2 kandi bari bijejwe kwishyurwa mu minsi itatu gusa.

 

Bamwe mu bahinzi bibumbiye muri koperative ‘‘Uruyange’’ ihinga mu gishanga cya Rushaya giherereye mu Kagali ka Rwesero, Umurenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza, bavuga ko batanze ibigori byabo ubuyobozi bwa koperative, bubizeza kubishyura mu minsi 3 none ngo barategereje  amaso ahera mu kirere.

 

Bati “bari bavuze ko mu minsi itatu amafaranga ari bube yabonetse, none twarategereje amaso yaheze mu kirere, batujyaniye umusaruro ntibatwishyura, none ubu twabuze uko twishyura mitiweli ariko wenda nk’ubu bayaduhaye umuntu yanayikenuza, kuko turashonje, kandi umusaruro wacu twarawubahaye”.

 

Bayisenge Claudine Umuyobozi wungirije muri koperative Uruyange, avuga ko iyo bishyuje urwo ruganda rwa kawunga, bababwira ko bahuye n’inzitizi zituma batabona uko babishyura. Ubwo twateguraga iyi nkuru twagerageje kuvugana n’ubuyobozi bw’urwo ruganda, ariko ntibatwitaba kuri telephone, tunohereje ubutumwa baratwihorera.

Ntazinda Erasme Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza we ntabwo yemeranya n’abo baturage ku gihe bamaze batarishyurwa, gusa avuga ko iyo koperative yari ifitanye amasezerano n’urwo ruganda rwa kawunga, bityo akaba agiye kubikurikirana rukishyura abaturage.

 

Aho yagize ati “ngira ngo amakuru ahari ni uko umusaruro kuva bawutwaye, hashize ibyumweru bibiri, kandi bafitanye amasezerano, niba amasezerano atarubahirijwe dufite uburenganzira bwo kubakurikirana, ubwo turakurikirana turebe icyo amasezerano avuga, ikibazo abaturage baba babigaragaje batatubwiye”.

 

Ikibazo cya ba rwiyemezamirimo bambura abaturage gisa n’ikimaze gufata indi ntera, dore ko usibye no kuba kivugwa muri aka karere, nta nubwo  gihwema kumvikana mu itangazamakuru no mu Inteko Ishinga Amategeko.

 

 

 

 

 

To Top