Ubukungu

Nyanza: Abahinzi b’urutoki barifuza kubakirwa uruganda

Abahinzi bo mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Nyagisozi mu Ntara y’Amajyepfo, barasaba ubuyobozi bw’aka karere kubashakira isoko ry’umusaruro w’ibitoki, kuko uruganda bafite rutunganya uyu musaruro rutabasha gufata umusaruro wose uturuka mu mirenge itatu irukikije, kubera ubuto bwarwo, nubwo ubuyobozi bw’aka karere butemeranya nabo kuko rukiri mu igeragezwa.

Abahinzi b’urutoki bo mu Murenge wa Nyagisozi mu Karere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo,bavuga ko nubwo umusururo w’urutoki wiyongereye nyuma yo kuvugurura ubuhinzi bw’urutoki, kuri ubu bafite ikibazo cy’isoko bagurishaho umusaruro w’ibitoki, kuko uruganda bashyiriweho ruwutunganya rutabasha kwakira umusururo w’ibitoki wose uturuka mu mirenge itatu irukikije.

Bati “dufite ikibazo cy’uko tutabona uko tugurisha ibitoki tuba twejeje,kuko n’umuterankunga bazanye uzajya atugurira umusaruro wacu araza akagura bike ibindi bigasigara, ibyo rero biba byasigaye ntacyo tubimaza ahubwo bidupfira ubusa, kuko twe nta kintu twemerewe kubikoresha nko kubyengamo inzagwa,,cyakoze hari ibyo dutaramo imineke, ariko nka fiya 17 yo ntabwo itarwamo imineke,rero byaba byiza tubonye uruganda rwunganira uruhari kuko ni ruto”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyanza Niyonshimye Olivier ntiyemeranya n’ibivugwa n’aba bahinzi, ko uruganda ruri hafi yabo ari ruto rutabasha kwakira umusaruro wo mu mirenge itatu, kuko ruracyari mu igeragezwa ku uburyo nk’akarere bihaye intego y’amezi atanu, kugira ngo barebe ko rudafite ubushobozi bwo kwakira umusaruro wose basanga bidakunda bagashaka uko haboneka urundi ruganda.

Ati “ ntabwo mbona ko impamvu ari uruganda ruto,ahubwo wenda bavuga ko uburyo bwo kuwugeza ku ruganda ari bwo mbogamizi, gusa natwe twabaye twihaye amezi 5 kugira ngo turebe ko ari cyo kibazo, mu gihe twasanga uruganda rudashobora gutwara umusaruro wose twafatanya n’abafatanyabikorwa tukaba twashaka urundi”.

N’ubwo uyu munyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyanza avuga ibi, abo bahinzi b’urutoki bo mu Murenge wa Nyagisozi, bakomeza bavuga ko ikibazo cy’isoko gikwiye gushakirwa igisubizo kirambye, kuko kubera ko ubagurira umusaruro w’ibitoki ari umwe nta wundi bawuhanganira, usanga abunamaho akabaha igiciro gito kubera ntahandi babona bawerekeza.

Eric Habimana

 

 

 

 

To Top