Abaturage bo mu Akagari ka Mubumbano mu Murenge wa Kagano, barasaba ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke ko bwabakorera umuhanda ubahuza n’aka Rwesero rugakora no ku muhanda munini wa kaburimbo uzwi nka Kivu Belt, kuko mu bihe by’imvura utaba ari nyabagendwa.
Abaturage batuye mu Kagari ka Mubumbano Umudugudu wa Nyagashinge, bavuga ko babangamiwe n’uyu muhanda udakoze, utaba nyabagendwa cyane mu bihe by’imvura.
Bati“ nko mu bihe by’izuba bwo turagenda nta kibazo, ariko iyo bigeze mu bihe by’imvura ntabwo uno muhanda wo n’uwa Kivu Belt uba ari nyabagendwa, kuko imvura iba yawangije, ibintu bituma ubuhahirane buhagarara”.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke Mukamasabo Appolonie ubwo yari amaze gutorerwa kuyobora akarere muri iyi manda y’imyaka itanu 2021-2026, yavuze ko mu byo bagiye kwitaho imihanda nayo irimo.
Igice kinini cy’Akarere ka Nyamasheke mu bihe by’imvura imihanda yabyo ntiba ari nyabagendwa bitewe n’ubutaka bwaho bunyerera, bikagora abaturage gukora ingendo ndetse no kuba bahahirana
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke buvuga ko muri iyi manda buzibanda ku bikorwa remezo n’uwo muhanda urimo.
Eric Habimana