Umuco

Nyamasheke:Abahungutse bava Kongo barasaba guhabwa amafaranga yo kubafasha

Abanyarwanda bahungutse baturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo bo mu Karere ka Nyamasheke baravuga ko hari amafaranga abafasha gusubira mu buzima busanzwe ministeri ibashinzwe itabahaye, Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi ivuga ko uko gutinda kwatewe n’icyorezo cya COVID-19 ariko ubu iki kibazo kiri gukemuka.
Bamwe mu bagaragaza icyo kibazo ni abatashye mu mwaka wa 2018 ndetse na 2019, bavuga ko ubwo bageraga mu Rwanda bahawe ibiribwa gusa ariko nta bikoresho bahawe babwirwa ko bazahabwa amafaranga ntibayabona ibintu bavuga byatumye babayeho nabi ubu.
Bati “twaraje tugeze mu Rwanda baratwakira, bavuga ko ibyo ibyo kudutunga ariko ntabwo bigeze baduha ibikoresho byo kwifashisha ndetse n’amafaranga agenerwa abavuye mu buhunzi yo kujya abafasha mu buzima bwa buri munsi, ibyo rero ni byo bituma n’ubu tubayeho nabi, tubayeho dusaba, inzara iratwishe, mbese ntabwo ubuzima ari bwiza na gato”.
Kuri iki kibazo umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mukamana Claudette avuga ko kizwi kandi ko hari ikiri gukorwa.
Ni ibintu kandi ahurizaho na Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi ifite no gucyura impunzi mu nshingano, aho itangaza ko uku gutinda byatewe n’icyorezo cya COVID-19, gusa ngo iki kibazo barakizi kandi bari mu nzira zo kugikemura.
Ubusanzwe umunyarwanda mukuru uhungutse agenerwa amadorali 250 ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu manyarwanda asaga gato ibihumbi 250 mu gihe umwana aba agenewe 150 asaga gato ibihumbi 150, atangwa mu byiciro bibiri 20% akinjira mu gihugu, andi 80% akazayahabwa yarageze iwabo.
Eric Habimana

To Top